AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RUSIZI : Barakekwaho gutorokana miliyoni 4 za SACCO

Yanditswe Apr, 21 2014 06:35 AM | 792 Views



Abakozi babiri ba Cooperative intsinzi SACCO yo mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi baherutse gutoroka akazi bikaba bikekwa ko baranatorokanye amafaranga asaga miliyoni icyenda z’iyi SACCO. Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative RCA kikaba cyatangiye iperereza ngo hamenyekane neza ingano y’amafaranga yibwe. Hagati aho Perezida w’inama y’ubutegetsi y’iyi Sacco akaba avuga ko imirimo ikomeje kandi ko inzego z’umutekano zikomeje gushakisha aba bakozi ngo bashyikirizwe ubutabera. Aba bakozi barimo umucungamutungo w’iyi Sacco Mukeshimana Theogene na Kontabure wayo Nkurunziza Theogene. Umucungamutungu w’iyi SACCO mu cyumweru gishize nibwo yari yagiye kubikuza amafaranga agera kuri miliyoni enye n’igice muri Banki I Kamembe nyamara ntiyongera kugaruka ku kazi nkuko ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Nzahaha Hitimana Eustache yabitangaje. Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Cooperative intsinzi SACCO Nzahaha, Masengesho Etienne avuga ko uretse ayo mafaranga yari yagiye kubikuzwa n’Umucungamutungo kugeza ubu hataramenyekana umubare nyakuri w’amafaranga yose yibwe; gusa akomeza yizeza ko n’ubwo abakozi batorotse akazi bitahagaritse serivise ku banyamuryango. Kugeza ubu aba bakozi bombi b’Insinzi SACCO baracyashakishwa; Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Superitendant Francis Gahima akaba asaba ko mu gihe habaye ikibazo runaka hajya hihutishwa gutanga amakuru kugira ngo abanyacyaha bafatwe.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama