AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

RBS na SGS mu bufatanye bwo kugenzura ubuziranenge bw' ibicuruzwa byinjira mu gihugu

Yanditswe Apr, 22 2014 19:17 PM | 3,551 Views



Ikigo mpuzamahanga kigenzura ubuziranenge kitwa societe general de surveillance ifite icyicaro mu gihugu cy’Ubusuwisi igiye gutangira kugenzura ibicuruzwa byinjira mu Rwanda nyuma yo kugirana amasezerano n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge RBS. Ibi ngo bizafasha kwihutisha ubucuruzi binakureho amafaranga yo kugenzura ibicuruzwa yishyurwaga n’abacuruzi mu kigo cya RBS. Ubu buryo bwo kugenzura buzwi mu cyongereza nka import products conformity assessment to standards ngo bukorerwa mu gihugu igicuruzwa giturukamo. Ibi bikaba bitandukanye n’uburyo busanzwe bukoreshwa na RBS aho yagenzuraga ibicuruzwa bikiri ku mupaka mbere yuko byinjira mu gihugu. Helen ACHIENG uzakurira ibikorwa by’ubugenzuzi muRwanda avuga ko ubu buryo bwizewe kuko bitanga ibyemezo by’ubuziranenge ku bicuruzwa bibikwiriye koko bukaba bukorwa mu bihugu bigera ku 156 ku isi hose. {“ Ubu buryo bwo kugenzura ibicuruzwa butuma igicuruzwa cyubahiriza amategeko n’amabwiriza y’igihugu cyagitumije. Ibi bigerwaho hashingiwe ku igenzura na raporo zikubiyemo amakuru atandukanye y’ubugenzuzi nk’ibipimo byo muri za labaratwari n’isuzuma rikorerwa mu nganda. Isuzuma rikorerwa inganda zishingira ku gipimo mpuzamahanga cya ISO28. Igicuruzwa cyagenzuwe byemezwa na certificate muzakomeza kumva iyi gahunda n’itangira ijambo CoC”} Ministiri w’inganda n’ubucuruzi François Kanimba aravuga ko ubu buryo buzorohereza abacuruzi kwihuta kuko ibicuruzwa bizajya byinjira bijyanwa ku isoko hatagombeye ubundi bugenzuzi. Yongeraho kandi ko bizanahendukira abacuruzi kurusha uko byagendaga mbere. Bamwe mu bacuruzi batumiza ibicuruzwa bitandukanye mu Rwanda bavuga ko biteze byinshi kuri iyi mikorere mishya dore ko bushobora no kubafasha kurwanya abacuruza ibicuruzwa by’ibyiganano bitujuje ubuziranenge bikabicira isoko. { “Ubu buryo bushyashya buje buzabasha kutworohereza kuko kiriya kigo ni ikigo gikomeye…” Counterfeits ziraza kugabanuka cyangwa zishire, urumva icyo ni igisubizo cya mbere tubonye. Twizere ko kiribukore nubwo tutarabimenya neza ariko twizera ko abayobozi batekereje neza kandi kiri bukore neza”} Imibare igaragazwa n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro yerekana ko u Rwanda nk’igihugu kiyubaka, ngo gitumiza ibicuruzwa ahanini birimo iby’ubwubatsi. Ibindi bicuruzwa byinjizwa bikeneye igenzurwa rihoraho ku buziranenge bwabyo harimo imiti, n’ibiribwa. Ministre François Kanimba yanayangaje ko ubu bugenzuzi buzakorwa n’ikigo cya SGS ngo ntibuzareba gusa ibicuruzwa byinjizwa mu Rwanda kuko n’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza hanze bizajya bigenzurwa kugirango byoherezwe bifite ubuziranenge bwemewe ku bipimo mpuzamahanga.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu