AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Tatiana umugore ufite icyokezo cyigaruriye abakiriya benshi muri Nyamagabe

Yanditswe Jan, 20 2014 07:41 AM | 8,174 Views



Ubundi byari bimenyerewe ko abokora akazi ko kotsa inyama abo bita ba Mchomaji ari ab’igitsina gabo, ariko Mukeshimana Tatiana ukorera muri centre y’ubucuruzi ya Gasarenda mu murenge wa Tare mu karere ka Nyamagabe, yasanze nta murimo ugomba guharirwa abagabo gusa mu gihe n’abagore babishoboye, maze yegera icyokezo cye nyuma yo gushinga akabari. Nsanze Mukeshimana Tatiana mu cyokezo, yambaye itaburiya yera afite icyuma mu ntoki, agityaza ku kindi. Arakata inyama akazitunga ku mishito maze akazishyira ku mbabura y’amakara yamaze gufatwa Nk’uko Mukeshimana Tatiana abitangaza ngo akimara gusezera mu kazi ko kwigisha mu mwaka wa 2008, yihangiye umurimo w’akabari, abanza gukoresha abandi bakozi ariko aza gusanga bikwiye ko kugira ngo imirimo ye igende neza ari uko yajya ayikorera. Mukeshimana Tatiana bakunze kumwita Darfour akazina k’akabyiniriro, ngo kaba karakomotse ku basirikare bigeze kuhakorera ubusabane bakubutse mu butumwa bw’amahoro i Darfour, amaze kubakira no kubaha serivisi nziza bakajya babyibuka maze izina rimufata gutyo. Mukeshimana agitangira uwo mwuga wo kotsa ihene, ngo abandi bagore babanje kumubona ukundi, ariko we areba kure arenga iyo mitekerereze, arakomeza none ngo ubu ageze ahashimishije Abafatira amafunguro mu kabari ka Mukeshimana bavuga ko service ze ari nta makemwa Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe hamwe n’inama y’igihugu y’abagore ntibuhwema gushishikariza by’umwihariko abagore gutinyuka imirimo bakiteza imbere. Muri urwo rwego Mukeshimana Tatiana mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize, aherutse guhabwa igihembo nk’uwabashije kwiteza imbere.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama