AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Polisi yapfubije umugambi w' umugabo washakaga kwica umugore we

Yanditswe Apr, 16 2014 07:22 AM | 8,495 Views



Polisi yatangaje ko yatahuye umugambi w’umugabo washaka kwica umugore we, uyu mugambi yawutahuye ibifashijwemo n’uwo uyu mugabo yari yabwiye ngo amufashe kwica umugore we ngo kuko batari babanye neza. Polisi ivuga ko umugabo watahuweho gushaka kwica umugore we yari yateguye amafaranga ibihumbi 400 yo guha uwari kumufasha gushyira mu bikorwa uwo mugambi. Abo yashatse kwifashisha muri uwo mugambi nibo batanze amakuru maze Polisi ibasha gupfubya uwo mugambi utarajya mu bikorwa, nyiri ukuwutegura atabwa muri yombi. Umugabo w’imyaka 40 washakaga kwica umugore yemera icyo cyaha akanabisabira imbabazi. {“Narabishatse ariko impamvu nabishatse ni uko nawe yari agiye kunyica. Dupfa ibintu by’umutungo ntago twumvikana mu mutungo wacu. No kugira ngo mbitekerezo gutyo nagishije mugenzi wajye inama;ndavuga nti ko umugore ananiye mbigenze nte?arambwira ati hari umuntu umenyereye kwica reka nzamugushakire amukwicire”} Umugore we yarabihakanye akavuga ko ikintu umugabo we: {“ashingiraho ari abo bagore yirukamo ashaka kuzana ngo abatungire hano n’iyi mitungo akumva ko yayikubira jye nkapfa nkamuva mu maso kuko mpari ntibyashoboka kuko twasezeranye mu mategeko sinatuma imitungo iba iye burundu”} Abaturanyi b’uyu muryango usanzwe utuye mu murenge wa Bumbogo bemeza ko guhera muri 2008 uyu muryango ufitanye amakimbirane bamwe baragize bati{ “mu mibereho yabo yose uba ubona babanye nabi,wumvaga umugabo ariwe ufite ikibazo kuko hari n’igihe yagurisha ibintu. Umugabo ageze aho aragenda ata umugore burundu turamubura…umugore yisharija ku bana arabarera.twajyaga twumva ko afite undi mugore. Tukumva ko hari uwo yateye inda hari n’ufite umwana. Hari igihe bajyaga baserera kuko nanjye nakoreraga ku muhanda nkabibona”} Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu mujyi wa Kigali, Senior SUPERTENDENT URBAIN MWISENEZA yemeza ko uyu mugabo watahuwe ashaka kwica umugore we agiye kugezwa imbere y’ubutabera: {“iki cyaha yakoze harimo ibice bitatu, igice cya mbere hari gucura umugambi wo gukora icyaha bihanwa n’ingingo ya 25,26 na 27; hakaba n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi. Iyo habayeho ubwinjiracyaha cg ubwinjiracyaha cyo kwica uwo mwashakanye, bihanishwa ingingo ya 142, bivuze ko azahanishwa igifungo cya burundu’} Polisi yatangaje ko gutanga amakuru kare bikiza ubuzima bwa benshi kuko iyo adatangwa uyu mugore ufitanye abana bane n’umugabo we aba yarivuganywe .


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu