Kwigira no kwihutisha iterambere ntibyashoboka hatabayeho umuco wo kuzigama-Ministre KANIMBA
Yanditswe Dec, 19 2013 11:53 AM |
4,416 Views
{Ministre w’ubucuruzi n’inganda Kanimba Francois arasaba inzego z’uturere kurushaho kwegera abaturage bakabasobanurira gahunda zo kuzigama no gukora cyane bagamije kwigira. Ibi yabitangarije i Musanze ejo kuwa gatatu asoza ibiganiro bigamije kumvikanisha ubukangurambaga bwaguye kuri gahunda zo guhanga imirimo no gutanga services nziza hagamijwe kumvikanisha gahunda yo kwigira no kwihutisha iterambere ry’igihugu. Ubwo bukangurambaga bwateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB ababwitabiriye biyemeje guhaguruka bakongera imbaraga mu iterambere ry’icyaro cy’intara y’amajyaruguru.}
Ubuyobozi bw’intara, Inama nyobozi na njyanama z’uturere, urugaga rw’abikorera n’inzego z’abagore n’urubyiruko nizo zatumiwe mu biganiro nk’ibi bigamije kumvikanisha ku buryo bwaguye gahunda yo kwigira mu cyiswe “Campain for promoting Duharanire Kwigira Philosophy in the local govts”.
Hitawe cyane ku buryo Abanyarwanda bagomba gutezwa imbere n’ibyiza by’iwabo kandi bagahanga udushya tubaha amafaranga, haganiriwe ku byiza byo kuzigama binyuze mu bimina, amabanki n’ibigo by’imari nka saccos, gahunda ya Hanga Umurimo n’iterambere ry’abagore n’urubyiruko ku buryo bw’umwihariko. Ministre w’ubucuruzi Francois Kanimba wavuze ko Koperative Umurenge saccos zazamuye icyaro kandi zikigisha abaturage kuzigama kuko bazibonamo nka banki zabo iwabo yashimangiye ko 50% by’abitabiriye gahunda ya Hanga Umurimo ari abagore. Yavuze ariko ko kuzigama bitarumvikana ku buryo hakenewe ubufatanye ku buryo bwimbitse.
Ku ruhande rwa Rwanda Governance Board, umuyobozi mukuru wayo Prof. Shyaka Anastase yemeza ko hatewe intambwe ariko hakaba hakiri byinshi byo gukora kugira ngo iterambere ryihute hose. Yagaragaje ko imikorere n’imikoranire y’inzego hirya no hino itaranozwa nk’aho usanga abayobozi bamwe batazi ibyiza birimo n’umutungo kamere nk’amabuye y’agaciro ari mu duce bayobora. Ngo ibyo bigomba gukosoka abayobozi bagasobanukirwa aho bayobora hose kandi hakagaragara ubushake bubyara ubushobozi ariko nako kwigira.
Abari muri ibi biganiro bahawe ubuhamya bw’abiteje imbere bagahanga imirimo itanga akazi ku bantu biganjemo abagore n’urubyiruko. Izi gahunda zo guhanga imirimo abazigezeho bashishikarijwe kurushaho kuzikwirakwiza mu bandi kugira ngo nabo aho bari bahave batere imbere nk’uko byashimangiwe na gouverneur Bosenibamwe Aime. Bagaye kandi abakingira ikibaba abakwirakwiza ibiyobyabwenge n’abakora ubucuruzi bw’urunguze cyangwa Bank Lambert kuko butagaragaramo ubufatanye mu kubaka igihugu basaba ko abo bizagaragaraho bose bazajya bakurikiranwa n’amategeko.