AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

ITANGAZO RY'IBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI YO KUWA MBERE TALIKI YA 24.02.2014

Yanditswe Feb, 24 2014 07:50 AM | 19,120 Views



None kuwa mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2014, Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. {{1. Inama y'Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yo ku itariki ya 17/01/2014, imaze kuyikorera ubugororangingo. {{2. Inama y'Abaminisitiri yagejejweho kandi yemeza ibikorwa by'ingenzi bizibandwaho mu gutegura ingengo y'imari ya 2014-2015 nk'uko byagaragajwe muri gahunda y'iteganyabikorwa. {{3. Inama y'Abaminisitiri yamenyeshejwe aho imyiteguro y'Umwiherero wa 11 w'Abayobozi igeze, isaba ko ibitaranozwa byihutishwa. {{4. Inama y'Abaminisitiri yemeje Politiki y'Ubuzima mu bigo by'amashuri. {{5. Inama y'Abaminisitiri yagejejweho kandi yemeza raporo ya kabiri n'iya gatatu zigaragaza aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa Amasezerano Nyafurika ku burenganzira n'imibereho myiza by'umwana. {{6. Inama y'Abaminisitiri yemeje urutonde rw'abagororwa 182 bujuje ibisabwa n'amategeko kugira ngo bafungurwe by'agateganyo. {{7. Inama y'Abaminisitiri yemeje gahunda nshya y'imyaka itatu (2013-2016) yo kwegurira abikorera ibigo n'imigabane bya Leta n'uko imari izava mu igurishwa ry'ibyo bigo n'imigabane izakoreshwa. {{8. Inama y'Abaminisitiri yemeje imishinga y'amategeko ikurikira: * Umushinga w'Itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko n°54/2013 ryo kuwa 28/06/2013 rigena ingengo y„imari ya Leta y'umwaka wa 2013/2014; * Umushinga w'Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano avuguruye y'impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, kuwa 30 Ukuboza 2013, hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n'impano y'inyongera ingana na miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana atatu na mirongo ine n'umunani na magana atatu mirongo inani n'abiri z'amadolari ya Amerika (2.348.382 USD) agenewe umushinga wa kabiri wo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero; * Umushinga w'Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, kuwa 30 Ukuboza 2013, hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n'inguzanyo ingana na miliyoni makumyabiri n'ebyiri n'ibihumbi magana inani z'amadetesi (22.800.000 DTS) agenewe umushinga ugamije gufata neza ubutaka, kubika amazi no kuhira imyaka ku mabanga y'imisozi; * Umushinga w'Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 03 Gashyantare 2014, hagati ya Repubulika y'u Rwanda, Ikigega Mpuzamahanga kigamije guteza imbere ubuhinzi (IFAD) n'Ikigega cyihariye cyo gutunganya ubuhinzi buciriritse (ASAP) yerekeranye n'inguzanyo ya IFAD ingana na miliyoni umunani n'ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi z'amadetesi (8.770.000 DTS), impano ya IFAD ingana na miliyoni umunani n'ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi z'amadetesi (8.770.000 DTS), n'impano ya ASAP ingana na miliyoni enye n'ibihumbi magana atanu na cumi z'amadetesi (4.510.000 DTS) agenewe umushinga wo gufasha abahinzi kwitunganyiriza umusaruro; * Umushinga w'Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo nº 1554P yashyiriweho umukono i Vienna, muri Austria, kuwa 29 Mutarama 2014, hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigega cy'Iterambere Mpuzamahanga cy'Umuryango OPEC (OFID), yerekeranye n'inguzanyo ingana na miliyoni cumi n'ebyiri z'amadolari ya Amerika (12.000.000 USD) agenewe umushinga wo gusana umuhanda Huye-Kitabi; * Umushinga w'Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y'Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba ku mahoro n'umutekano, yashyiriweho umukono i Dar Es Salaamu, muri Tanzaniya, kuwa 15/02/2013. {{9. Inama y'Abaminisitiri yemeje amateka akurikira: * Iteka rya Perezida rishyiraho sitati yihariye y'Urwego rwunganira Ubuyobozi bw'Akarere mu gucunga umutekano; * Iteka rya Perezida rigena ingano y'imishahara n'ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b'Igihugu n'uburyo bitangwa; * Iteka rya Perezida rishyiraho imishahara n'ibindi bigenerwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari, n'Abayobozi b'Amashami mu rwego rushinzwe iterambere mu Rwanda; * Iteka rya Perezida rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida n°54/01 ryo kuwa 02/11/2012 rishyiraho imishahara n'ibindi bigenerwa Perezida na Visi Perezida b'Urukiko rw'Ikirenga; * Iteka rya Perezida rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida n°56/01 ryo kuwa 02/11/2012 rishyiraho imishahara n'ibindi bigenerwa Umushinjacyaha Mukuru n'Umushinjacyaha Mukuru wungirije; * Iteka rya Perezida rishyiraho imishahara n'ibindi bigenerwa Abashinjacyaha b'umwuga, Abagenzuzi, Umunyamabanga Mukuru n'Abakozi bunganira Abashinjacyaha; * Iteka rya Perezida rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida n?36/01 ryo kuwa 07/09/2012 rishyiraho imishahara n'ibindi bigenerwa Umuyobozi n'Umuyobozi wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda; * Iteka rya Perezida rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida nº41/01 ryo ku wa 07/09/2012 rishyiraho imishahara n'ibindi bigenerwa Umugenzuzi Mukuru w'Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry'uburinganire hagati y'abagabo n'abagore mu iterambere ry'Igihugu n'Umugenzuzi Mukuru wungirije w'Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry'uburinganire hagati y'abagabo n'abagore mu iterambere ry'Igihugu; * Iteka rya Perezida rishyiraho umushahara n'ibindi bigenerwa Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA); * Iteka rya Perezida rishyiraho imishahara n'ibindi bigenerwa Umugenzuzi Mukuru w'imari ya Leta n'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta wungirije; * Iteka rya Minisitiri w'Intebe rishyiraho imbonerahamwe n'incamake y'imyanya y'imirimo bya Komisiyo y'Igihugu y'Itorero; * Iteka rya Minisitiri w'Intebe rishyiraho imbonerahamwe n'incamake y'imyanya y'imirimo by'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere (Meteo Rwanda); * Iteka rya Minisitiri w'Intebe rigena imbonerahamwe n'incamake y'imyanya y'imirimo bya Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge (NURC); * Iteka rya Minisitiri w'Intebe rigena imbonerahamwe n'incamake y'imyanya y'imirimo by'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA); * Iteka rya Minisitiri w'Intebe rigena imbonerahamwe n'incamake y'imyanya y'imirimo by'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubushakashatsi n'Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA). {{10. Inama y'Abaminisitiri yafashe ingamba zo kuvugurura imikorere y'Ishuli Rwanda Tourism College (RTC) kugirango rishobore kurangiza neza inshingazo zaryo kandi ryubahirize amategeko. {{11. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi: - Madamu Gisele BALLEY MEDEGAN, wa Repubulika ya Benin, ufite icyicaro i Kinshasa; - Bwana Taoufik HNANA, wa Repubulika ya Tuniziya, ufite icyicaro i Kinshasa; - Bwana Antonio Luis Peixoto COTRIM, wa Repubulika ya Porutugali, ufite icyicaro i Addis Ababa; - Bwana Veluppilai KANANATHAN, wa Sri Lanka, ufite icyicaro i Kampala; {{12. Inama y'Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira: {{? Abambasaderi - Ambasaderi NGARAMBE François Xavier yasabiwe guhagararira u Rwanda mu Gihugu cy'Ubusuwisi ku rwego rwa Ambasaderi; - Lt. Gen. KAYONGA Charles yasabiwe guhagararira u Rwanda mu Gihugu cy'Ubushinwa ku rwego rwa Ambasaderi; - Ambasaderi RUGIRA Amandin yasabiwe guhagararira u Rwanda mu Gihugu cy'Uburundi ku rwego rwa Ambasaderi; {{? Mu Ntara y'Iburengerazuba - Madamu MUKANDASIRA Caritas: Guverineri ? Mu Kigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro/RRA - Bwana TUSHABE Richard: Komiseri Mukuru ? Mu Kigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda/RSSB - Dr. UFITIKIREZI Daniel: Umuyobozi Mukuru {{? Muri MINAGRI - Bwana NSANGANIRA Tony: Umunyamabanga Uhoraho ? Mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe w'Abadepite - Bwana MUNGWAKUZWE Dieudonné: Umwanditsi wa Komisiyo/Committee Clerk {{? Muri Serivisi za Minisitiri w'Intebe - Bwana HARELIMANA Jean Tungay: Ushinzwe umutekano wa mudasobwa/Security Administrator. - Bwana TURIKUMWE Jean Paul: Impuguke ishinzwe gucunga urusobe rw'inyandiko na porogaramu za mudasobwa muri Komisiyo y'Igihugu y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga/Database and Applications Specialist/Information System Management Specialist in National Science and Technology Commission. {{? Muri Minaffet - Bwana NGANGO James: Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutwererane/Director General of Bilateral and Multilateral Cooperation {{? Muri MINECOFIN - Bwana MUKESHIMANA Marcel: Umubaruramari Mukuru Wungirije ushinzwe guhuza inyandiko na raporo by'ibaruramari/ Deputy Accountant General in charge of Accounts Consolidation and Reporting. {{? Muri MIGEPROF - Madamu KAZAIRE Judith: Umujyanama wa Minisitiri/Advisor to the Minister. {{? Muri MINICOM - Bwana HAGUMIMANA Patrick: Umujyanama wa Minisitiri/ Advisor to the Minister. {{? Muri MININFRA - Bwana KABOGOZA Innocent: Impuguke ishinzwe gucunga ibinyabiziga bya Leta n'ibyo Leta ifatanyije n'Abayobozi /Senior Engineer in charge of Government Fleet and Co-owned Vehicles. - Bwana HATEGEKIMANA Emmanuel: Impuguke ishinzwe amazi n'isukura/Senior Engineer in charge of Water and Sanitation. - Bwana MUZOLA Aimé: Impuguke ishinzwe amazi n'isukura/Senior Engineer in charge of Water and Sanitation. {{? Mu Bushinjacyaha Bukuru Abashinjacyaha bafite ububasha ku rwego rw'Igihugu: - Madamu DUSHIMIMANA Claudine - Bwana HABARUREMA Jean Pierre ? Mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Imyubakire/RHA - Bwana NSHIMIYIMANA Harouna: Umuyobozi w'ishami rishinzwe kugenzura imyubakire/Director of Housing Inspection Unit. - Bwana MPAYIMANA Protais: Umuyobozi w'ishami rishinzwe imiturire y'icyaro n'ibikorwaremezo biteza imbere ubukungu n'imibereho y'abaturage/Director of Rural Housing and Social Economic Infrastructure Unit. - Bwana MUTAGANDA Théophile: Umuyobozi w'ishami rishinzwe Geographic Information System (GIS) and Database. - Bwana BIMENYIMANA Eraste: Umuyobozi w'ishami rishinzwe igishushanyombonera cy„amazu n'ubwubatsi /Director of Design and Construction Unit. - Bwana KARANGWA Charles: Umuyobozi w'ishami rishinzwe umutungo wimukanwa /Director of Non Fixed Assets Unit. {{? Muri Komisiyo y'Igihugu ikorana na UNESCO - Madamu MUKANKUSI Philomène: Umuyobozi w'ishami rishinzwe itumanaho, ihererekanyamakuru n'ishyinguranyandiko/Director of Communication, Information and Documentation Unit {{13. Mu bindi: a) Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 4 Werurwe 2014, i Kigali muri Hoteli Serena, hazabera inama ya gatatu y'Abayobozi ba Polisi bo mu bihugu byo mu nsi y'Ubutayu bwa Sahara. Iyo nama yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Abayobozi ba Polisi. Insanganyamatsiko y'iyo nama ni:" Gucunga umutekano w'abantu n'ibintu muri iki gihe hagamijwe kugira isi itekanye”. b) Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku itariki ya mbere Gicurasi 2014, u Rwanda ruzizihiza Umunsi w'Abakozi ku nsanganyamatsiko igira iti: "Kora Wigire.” Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza uwo munsi, hateguwe icyumweru cy'umurimo kizatangira ku itariki ya 26 Mata 2014. c) Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 18 Werurwe 2014 i Kigali muri Hotel Serena hazabera Inama Mpuzamahanga iziga ku kunoza uburyohe bw'ikawa y'u Rwanda. Iyi Nama yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ibinyujije mu bigo biyishamikiyeho ari byo NAEB na RAB ndetse n'Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda/RDB izaba igamije gusesengura indwara zibasira igihingwa cy'ikawa hagamijwe kunoza uburyohe bw'ikawa y'u Rwanda. d) Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore ku nshuro ya 39, bizahurirana no kwizihiza imyaka 20 yo kwibohora no kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi n„isabukuru ya 10 y'Inama y'Igihugu y'Abagore. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni "Twubakire ku byo twagezeho, dukomeze imihigo". Uwo munsi uzizihizwa mu Turere twose naho ku rwego rw'Igihugu wizihirizwe mu Karere ka Nyamasheke. Ibikorwa byo gutangiza uyu Munsi Mpuzamahanga w'Abagore bizatangira ku mugaragaro ku itariki ya mbere Werurwe 2014 mu Karere ka Gisagara hahembwa abakobwa bakoze ibikorwa by'indashyikirwa bitwa Inkubito "z'Icyeza b'Imbuto Foundation". Hari n'ibindi bikorwa byinshi biteganyijwe nko gufasha abagore batishoboye kuva mu bukene no gukangurira abagore gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Yanayimenyesheje kandi ko itangizwa ku mugaragaro ry'ibyo kwagura serivisi za Isange One Stop Center mu bitaro by'Uturere twose tw'Igihugu, mu rwego rwo kurushaho gukangurira abantu kwirinda no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Iyi gahunda izatangirira ku bitaro by'Akarere ka Nyagatare ku itariki ya 27 Gashyantare 2014. e) Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri aho ibikorwa biteganyijwe mu kwezi kw'imiyoborere myiza muri 2014 bigeze. Ukwezi kw'imiyoborere kwashyizweho kugira ngo inzego z'ubuyobozi zigaragarize abaturage, aribo bagenerwabikorwa, ibyo bakora mu kubakemurira ibibazo. Insanganyamatsiko ni Imiyoborere myiza umusingi wo kwigira. Mu bikorwa by'ingenzi biteganyijwe harimo gukemura ibibazo by'abaturage mu ruhame, gushimangira gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu nzego zose, gukangurira abaturage kwitabira ibikorwa bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, gukangurira abaturage kugira umuco wo guhigana binyuze mu mikino, indirimbo, imbyino no gukangurira Abanyarwanda kurushaho kubyaza umusaruro ibikorwa by'umuganda. f) Minisitiri ushinzwe Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku itariki ya 25 Gashyantare 2014, u Rwanda ruzashyira umukono ku masezerano yo guha icyicaro Komisiyo y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga y'Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba. Iri tangazo ryashyizweho umukono na {{Stella FORD MUGABO {{Minisitiri Ushinzwe Imirimo y'Inama y'Abaminisitiri


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize