AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Isesengura Kuri Goverinoma Nshya Yarahiye Uyu Munsi

Yanditswe Jul, 24 2014 15:31 PM | 9,776 Views



Guverinoma nshya yarahiye igizwe nabaminisitiri n'abanyamabanga ba Leta 31 kimwe n'umuyobozi w'ikigo cy'iterambere mu gihugu RDB. Abarayiriye gusohoza inshingano zabo barimo abagore 11 kandi benshi mu bayigize baracyari bato hakaba hiyongereyeho n'imyanya 2 itari isanzwe nk'umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'igenamigambi ,kimwe n'umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi ushinzwe ubuhinzi. 10 mu bagize iyi guverinoma ni bashya ,17 bagumye mu myanya bari basanganywe muri guverinoma icyuye igihe naho 4 bahinduriwe Minisiteri.
 
 Minisitiri w'intebe mushya abaye uwa gatanu kuva u Rwanda rwibohoye kandi ni we wa mbere ubonye uyu mwanya aturuka mu ishyaka riharanira Demukarasi n'imibereho myiza PSD ryakunze guhabwa kuyobora inteko sihinga mategeko muri iyi myaka 20 ishize. Muri iyi guverinoma haragaragaramo amasura mashya aho abantu 8 basanzwe bakora indi mirimo ubu ari bamwe mu bagize inama y'abaminisitiri. Madamu UWIZEYE Judith usanzwe ari umwarimu muri kaminuza y'u Rwanda yahawe Minisiteri y'abakozi ba Leta n'umurimo asimbuye Anastaze Murekezi wazamuwe mu ntera kagirwa Minisitiri w'intebe . Bwana KABONEKA FRANCIS wari usanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko yagizwe Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu naho Musoni James wari usanzwe ayiyobora agirwa Minisitiri w'Ibikorwa remezo aho asimbuye Prof.Silas LWAKABAMBA wamaze kuba Minisitiri w'Uburezi aho yabisikanye na DR Vincent Biruta wasimbuye Stanislas Kamanzi ku buyobozi bwa Minisiteri y'umutungo kamere.
 HABINEZA JOSEPH wigeze kuba Minisitiri ushinzwe ibya Siporo yongeye kugaruka mu bagize guverinoma ari Minisitiri ushinzwe Siporo n�umuco aho asimbuye Protais Mitali naho Madamu Mukeshimana Gerardine wigeze kuyobora umushinga ushinzwe guteza imbere icyaro yasimbuye Dr Kalibata Agnes Mathilda ku buyobozi bwa Minisiteri y�ubuhinzi n�ubworozi yanahawe umyamabanga wa Leta Tony Nsanganira wari usanzwe ari umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri. Madamu KAMAYIRESE GERMAINE yasimbuye Isumbingabo Emma Francoise ku mwanya w�umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n�amazi mu gihe RWAMUKWAYA OLIVIER yasimbuye Harebamungu Matihas ku mwanya w�umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n�ayisumbuye . 
 NDAGIJIMANA UZZIEL wari usanzwe ari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubuzima yageze ku rutonde rw�abagize inama y�abaminisitiri kuko ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y�imari ,umwanya utari usanzweho naho NDIMUBANZI PATRICK aba umunyamanga wa Leta ushinzwe ubuzima rusange naho GATARE FRANCIS agirwa umuyobozi wa RDB asimbuye madamu Rugwabiza Valentine wasimbuye Muhongayire Jaqueline muri Minisiteri ishinzwe umuryango wa Afrika y�Ibirasirazuba. Minisitiri w�abakozi ba Leta n�Umurimo Madamu UWIZEYE Judith hamwe n�uw�ubutegetsi bw�igihugu KABONEKA Francis batangaje ko bishimiye icyizere bagiriwe bongeraho ko batagiye kwidamararira ngo bibagirwe inshingano zibategereje. Mu bagumye mu myanya yabo harimo Minisitiri w�ingabo GEN.KABAREBE James, uw;ububanyi n�amahanga MUSHIKIWABO Louise ,uw�ubuzima BINAGWAHO Agnes ,uw�ubutabera akaba n�intumwa nkuru ya Leta BUSINGYE Johnston,uw'imari GATETE Claver,uw�ubucuruzi n'inganda KANIMBA Fran�ois,ushinzwe imirimo y�inama y�abaminisitiri,MUGABO STELLA . Mu bandi bagumye mu myanya barimo harimo Nsengimana Jean Philberrt Minisitiri w�urubyiruko n�ikoranabuhanga,Minisitiri muri Prezidansi ,Madamu TUGIREYEZU Venantie,uw�uburinganire n�iterambere ry'umuryango GASINZIGWA Oda,uw�umutekano mu gihugu Sheikh HARERIMANA MUSA Fadhil,uw�impunzi no gucunga Ibiza MUKANTABANA Seraphine n�abanyamabanga ba Leta GASANA Eugene,IMENA Evode,MUKABARAMBA Alivera,NZAHABWANIMANA Alexis na NSENGIYUMVA Albert. Nyuma y'uko we n'abagize guverinoma ayoboye Ministiri w�intebe Murekezi Anastase yatangaje ko hazibandwa kuri gahunda zigamije kwihutisha iterambere ry�igihgu aho yatinze cyane ku bikorwa remezo birimo n�amashanyarazi. Guverinoma nshya igiyeho mu gihe u Rwanda rwamaze gutangiza icyiciro cya kabiri cya gahunda y�imbaturabukungu EDPRS II ahiyemejwe ko umuvuduko w�ubukungu uzagera kuri 11.5%,igiyeho kandi nyuma y�iminsi mike u Rwanda rwizihije ku nshuro ya 20 isabukuru yo kwibohora.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize