Yanditswe Dec, 27 2016 16:07 PM | 2,548 Views
Abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyarugenge bashyikirijwe na MIDIMAR bimwe mu bikoresho bishya bisimbura ibiherutse guhira muri iyo gereza ku cyumweru gishize. Ministre ushinzwe imicungire y'ibiza no gucyura impunzi yasabye ko intsinga z'amashanyarazi zishaje zo mu magereza zakongera kwitabwaho, kuko zateza impanuka zishobora guhitana ubuzima bw'abantu.
Ibi ni mu gihe abagororwa 171 bafungiye muri gereza ya Nyarugenge(1930) bagizweho ingaruka n'inkongi y'umuriro uherutse gutwika igice kimwe cy’aho barara, ibikoresho byabo bigahiramo, nibo Minisiteri y'imicungire y'ibiza no gucyura impunzi yageneye ibikoresho bishya bigizwe n'ibiryamirwa, ibikoresho byo ku meza n'iby'isuku bifite agaciro ka miliyoni 4.
(Reba Inkuru Hano...Gereza ya Nyarugenge yarahiye)
Ibyavuye mu iperereza ry'ibanze byerekana ko iyo nkongi ishobora kuba yaratewe n'umuriro w'amashanyarazi kubera insinga zishaje. Ministre ushinzwe imicungire y'ibiza no gucyura impunzi Seraphine Mukantabana yasabye abashinzwe kujya bagenzura icyaricyo cyose cyateza inkongi muri za gereza.
Komisireri mukuru w'urwego rw'igihugu rushinzwe infungwa n'abagororwa George Rwigamba yavuze ko hagiye gukorwa ubukangurambaga muri za gereza mu bijyanye no kwirinda impanuka zishingiye ku nkongi y’umuriro.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru