AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Imodoka 50 nshya zigiye gutangira korohereza abaturage ingendo

Yanditswe Jan, 16 2017 11:19 AM | 3,866 Views



Ikigo RITCO Ltd cyasimbuye ONATRACOM, kiratangaza ko Bitarenze ibyumweru bibiri imodoka nini nshya zo gutwara abagenzi  zitangira gukora, iza mbere zikaba ziri mu nzira zizanwa mu Rwanda.

Ubu buyobozi bwa  RITCO, butangaza ko  kugeza ubu imodoka 50 ari zo zimaze kugera ku cyambu cya Dar es Salam muri Tanzania zivuye mu Bushinwa, zikazagera mu Rwanda mu byiciro.

Muri izi bus 50 icyiciro cya mbere cya bus 20 niko giteganyijwe guhita kiza mu Rwanda, ku buryo mu byumweru bitarenze bibiri zizaba zatangiye gukora, imihanda zizakoreramo ikazagenwa n’Ikigo gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA).

Izi modoka zitwara abantu benshi kandi bicaye. Byongeye zikanagira aho abagenzi bashyira imizigo.

Biteganyijwe ko RICTO Ltd igizwe na 52% by’imigabane ya Leta na 48% bya RFTC, izazana imodoka nini 168.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira