Paris- Inama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ikirere n’ingamba zafatwa zo guhangana nayo yatangiye kuri uyu wa mbere. Ibihugu bigera ku 195 nibyo byitabiriye iyi nama igomba gusasa inzobe ku kibazo cy'ibyuka byangiza ikirere biva mu nganda z'ibihugu byateye imbere.
Muri iyi nama, u Rwanda rurangajwe imbere na minisitiri w'ubunayi n'amahanga Louise Mushikiwabo ndetse na minisitiri w'umutungo kamere Dr Vincent Biruta.
Kimwe n'ibindi bihugu biri mu nzira y'amajyambere ndetse n'umugabane wa Afurika muri rusange, uyu ni umwanya mwiza ku Rwanda wo gukora ubuvugizi ku bihugu bikize, ngo bifashe ibikennye gutera intambwe yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere iterwa n’ibyo bihugu byateye imbere.
Ibi biganiro byitezweho gufata ibyemezo bikomeye ku mikorere y’inganda, kuko ubushakashatsi bwemeje ko ibyotsi byazo bikomeje kuba imwe mu mpamvu ikomeye mu gutuma isi ikomeza kugira ubushyuhe budasanzwe.Gusa ibihugu bikize mu rwego rw'inganda biritana ba mwana kandi birasa n'ibiseta ibirenge mu gufata ibyemezo bigamije kugabanya ibyuka byangiza ikirere byibura ku kigero cya degre ziri munsi y'ebyiri.
Kuva kuri uyu wa mbere umujyi wa Paris urarinzwe bikomeye kubera umubare munini wabashyitsi bitabiriye iyi nama kuko basaga ibihumbi 40. N'inama izasoza taliki 11 Ukuboza.
Mu rwego rwo kwirinda ibitero by’iterabwoba nk’ibiherutse kuba mu Mujyi wa Paris, ubuyobozi bwasabye abaturage kandi kwirinda imyigaragambyo, kudakora ingendo za Gari ya Moshi zigendera munsi y’ubutaka ndetse no kutagura ibintu byose bigizwe n’ubugenge bishobora kwifashishwa mu gukora ibintu biturika.