AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Abanyarwanda ntabwo tuzongera gucika intege. Ntabwo tuzareka umwanzi ngo abone aho anyura-Perezida Kagame

Yanditswe Apr, 08 2015 08:35 AM | 3,101 Views



Perezida Kagame ari kumwe na madamu we Jeannette Kagame batangije icyunamo cyo kwibuka ku ncuro ya 21 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.Mu butumwa yageneye abaturarwanda,perezida Kagame yongeye kwamagana abahakana bakanapfobya jenoside ndetse n'abakomeje gutoteza abanyarwanda. Perezida Kagame na madamu Jeannette Kagame babanje gushyira indabo ku mva ziri mu rwibutso rwa Gisozi zishyinguyemo imibiri y'abatutsi basaga 259.000, ndetse banacana urumuri rw'icyizere narwo ruzamara igihe cy'icyunamo rwaka. Nyuma yaho, umukuru w'igihugu yagejeje ijambo ku baturarwanda yavugiye imbere y'intumwa z'abaturage zaturutse mu turere. Perezida Kagame yagarutse ku mpamvu abanyarwanda bibuka, aho yemeza ko ari ugusubiza agaciro abakambuwe bagahigwa, bakicwa: {“Abagiye baragiye,abo turabibuka, n’impamvu tubibuka hano uyu munsi,ntabwo ari uko dufite ubwoba ko bazibagirana,ntabwo bashobora kwibagirana,ahubwo kubibuka ni ukubaha agaciro n’ubundi bakwiye,nta n’ubwo twibutswa kwibuka,ni ngombwa kubibuka. ”} Umukuru w'igihugu yanagaragaje ko hakiri abakoze jenoside bidegembya ku isi, kubera ko hari ibihugu bibashyigikiye: {“Amahanga menshi akomeje gufata abakoze jenoside nk'abanyacyubahiro, ntawe ubakoraho,bararinzwe. N’abicaye mu bihugu bagambaniramo kongera kugaruka gukora jenoside hano,bararingwa. Ugasanga barashyigikirwa mu migambi mibi.”} Perezida Kagame yibaza kandi impamvu isi ikomeje kwirengagiza kurwanya umutwe wa FDLR w'abakoze jenoside mu Rwanda nyamara yarihutiye kurandura uwa M23 wavutse nyuma: {“Niyo mpamvu FDLR bayifata nk’amata y’abashyitsi, iyo bashaka gukemura ikibazo kimwe kugirango tubyumve neza baremera bati ‘ni FDLR’,byagera mu kuyirwanya bati ‘ariko rero abangaba mwitonde bashobora kuba bafite impamvu za politiki.”} Perezida Kagame yanamaganye kuba aya mahanga yanga kuburanya abakoze jenoside ndetse n'abayipfobya: {“Ejobundi mu gihugu cy’uburayi,bagiye gucira urubanza umuntu wakoze jenoside hano mu Rwanda,uzwi n’abanyarwanda bose,umucamanza ati ‘uyu muntu ibyo bamurega,ngo yaba yarishe muri jenoside,icyo cyaha ajya kugikora ntabwo iryo tegeko ryariho! Ubwo rero ni umwere.’ Mbere yaho gato,abakina za film batangira no gukina ko nta jenoside yabaye. ” } Kuri iyi ngingo yanagarutsweho na minisitiri w'umuco na sports Uwacu Julienne, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya jenoside Dr Jean Damascene Bizimana atangaza ko hari ingamba zihariye bagiye gukoresha: {“Ingamba zihari ni ukubanza gusobanura neza amateka ya jenoside yakorewe abatutsi,kwerekana ukuri kugize iyo jenoside,ni ukuvuga uko jenoside yateguwe,tukagaragaza ibimenyetso byose bihari,tukabigaragariza abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga”} Dr Bizimana Uyu muhango wo gutangiza icyunamo wanitabiriwe n'incuti z'u Rwanda zo mu bihugu bya Sudani y'Epfo, Tchad, USA, n'urubyiruko rwibumbiye mu muryango witwa EGAM urwanya ivangura mu Burayi.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura