Yanditswe Dec, 12 2017 23:27 PM | 4,451 Views
Ambasaderi w’ubwongereza mu Rwanda ucyuye igihe William Gelling aratangaza ko umubano w’u Rwanda n’igihugu cye cy’ubwongereza uhagaze neza kandi ko muguhe cy’imyaka 4 ishize ahagarariye iki gihugu mu Rwanda uyu mubano warushijeho kuzamuka.
Ambasaderi William Gelling yemeza ko n’utubazo twagiye tuvuka twagiye dushakirwa umuti mu mucyo. Yagize ati, "Umubano w'ibihugu byombi ni nta makemwa icyo nashimye cyane ni ubushake bwa leta y'u Rwanda muri iyi myaka 4 ku bijyanye n’icyerekezo mu iterambere. Unashingiye ku iterambere ry’imijyi uko igenda izamuka n’ibintu n'abaminisitiri basuye u Rwanda bakomeje kwishimira. Ikindi n’uruhare rw’u Rwanda mu butumwa bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.
Yongeyeho kandi ashima ubufatanye mu guteza imbere amashuri abanza, ibyumba byayo, yongeraho ko ubu igikurikiye ni ugushyira imbaraga kuzamura ireme ry'uburezi.
Ambasaderi William Gelling yahawe inshingano zo guhagararira igihugu cy’ubwongereza mu Rwanda mu mwaka w’2013. Biteganijwe ko mu ntangiriro z’umwaka w’2018 azasimburwa ku nshingano yarahafite.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru