Yanditswe Feb, 15 2018 12:16 PM | 9,792 Views
Uwahoze ari ministre w'intebe w'ubwongereza Tony Blair
aratangaza ko ashingiye ku bushake bwa politiki n' imiyoborere myiza igaragara
mu Rwanda hari ikizere ko icyerekezo 2050
igihugu cyihaye kizagerwaho. Ibi kandi ngo abishingira ku mahitamo abanyarwanda
bakomeje hagenedewe ku bimaze kugerwaho.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo y’abafanyabikorwa mu nzego zitandukanye ku ruhare rwa buri wese mu iterambere ry’igihugu. Mu kiganiro yatanze Tony Blair yagarutse ku ruhare rw' u Rwanda mu mpinduka zirimo kubera hirya no hino kw'isi cyane cyane mu myumvire iganisha ku Iterambere. Ati, "Abanyarwanda bagomba gukomeza kumva ko ibintu byose bishoboka, mwibuka ko aho muvuye bitari kubera amahirwe ahubwo ari amahitamo mwakoze, igisigaye n'ugukomeza guhitamo neza kugira ngo mwihe umuhigo wo kujya kurundi rwego mugakomeza gusenyera umugozi umwe mu kumva ko ibibatandukanya bitarusha icyerekezo mwihaye niyo mpamvu u Rwanda ari igihugu gifite umwihariko wacyo."
Tony Blair avuga ko ireme ry'uburezi rigomba kuba inkingi ya mwamba mu bukungu butajegajega, aho ashimangira ko imiyoborere myiza.
Ministre w'imari n'igenamigambi Amb. Claver Gatete avuga ko Rwanda rwashyizeho zimwe mu nkingi
zizatuma rwesa umuhigo wo kugera ku
musaruro mbumbe w' amadolari 12,476 ku mwaka, mu myaka 30 irimbere ruvuye ku
madorari 720 uyu munsi.
Izi mpuguke mu bukungu
zishimangira ko kugira ngo ibi byose bigerweho bisaza kurushaho kongera
ubushobozi bw'inganda, guzamura ubumenyi mu bazikoramo ndetse no kurushaho
gukorera hamwe.
Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi
1 hour
Soma inkuru
Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15
5 hours
Soma inkuru
Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru badafatira amafunguro ...
Mar 06, 2024
Soma inkuru
Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo
Feb 27, 2024
Soma inkuru
Guverinoma iratanganza ko irimo gushakira ibisubizo ibibazo bikigaragara mu burezi
Feb 14, 2024
Soma inkuru
Gahunda yo kuzamura ireme ry’Uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imizi
Feb 05, 2024
Soma inkuru
Bamwe mu basezeye umwuga w'ubwarimu barifuza kuwusubiramo
Jan 21, 2024
Soma inkuru
Abarimu bose bo mu Rwanda bazaba bafite mudasobwa mu 2025 - REB
Jan 21, 2024
Soma inkuru