Yanditswe Oct, 16 2017 18:04 PM | 3,397 Views
Urwego rw'umuvunyi
ruratangaza ko kuba hari amategeko ahana ruswa mu Rwanda adaha ububasha urwo
rwego n'imiterere y'ububasha bw'inkiko ari zimwe mu nzitizi zituma abamunga
umutungo w'igihugu n'abakekwaho icyaha cya ruswa badakurikiranwa uko bikwiye.
Ibyo ni bimwe byagaragajwe n'umuvunyi mukuru ubwo yamurikiraga inteko ishinga
amategeko imitwe yombi, raporo y'ibikorwa by'urwego rw'umuvunyi ya 2016-2017
n'ibikorwa biteganyijwe mu mwaka wa 2017-2018
Muri iyi raporo
hagaragaramo ibikorwa urwego rw'umuvunyi rwibanzweho mu gukurikirana ruswa,
ibifitanye isano nayo n'akarengane kagiye kagaragara haba mu nzego za Leta
n'izabikorera. Ibibazo byakiriwe n'urwo rwego mu mwaka wa 2016-2017 byose hamwe
bigera kuri 226, ibiza ku isonga akaba ari iby'ubutaka aho ibijyanye
n'ubutegetsi n'umurimo, ibijyanye no kwiumura abantu mu nyungu rusange
n'ibindi.
Umuvunyi mukuru w'u Rwanda Anastase Murekezi yagize ati, ''mu mategeko dufite mu Rwanda ntabwo birirmo, ku buryo iyo bitarimo ntabwo bishobora gukurikiranwa n'urwego rw'umuvunyi kandi ari naho dusanga ya mafi manini mu kunyereza imitungo ya Leta, ingengo y'imari ya Leta, ari naho harimo ibibazo.Kugira ngo duhuze icyerekezo mpuzamahanga n'amategeko y'u Rwanda, urwego rw'umuvunyi rwatanze inama y'uko mu kuvugurura itegeko rireba guhana ruswa mu Rwanda icyaha cya ruswa cyarushaho kuba kigari. Ubwo inama twatanze zirimo kwitabwaho mu kuvugurura umushinga w'itegeko ryo guhana ruswa.''
Ku bibazo bijyana n'imiterere y'ububasha bw'inkiko bituma bamwe bamunga umutungo w'igihugu badakurikiranwa n'inkiko uko bikwiye kandi ibimenyetso bigaragara, Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi avuga ko n'ubwo inkiko zifite ubwisanzure mu kuburanisha imanza, ngo hari ibikwiye kuganirwaho kugira ngo bene izo manza zikurikiranwe.
Abagize inteko ishinga amategeko nabo batanze ibitekerezo bitandukanye kuri iyo raporo, aho bamwe baca umurongo ku bijyanye n'abarya ruswa n'uko bakurikiranwa, abandi bagaruka ku bibazo by'imanza zitarangizwa. Nikuze Nura, umwe mu badepite, yagize ati, ''Ku bantu barya ruswa mu mirimo ya Leta bajya mu nkiko bakagirwa abere ibi bikagaruka ku banyereza ubutungo wa Leta bakagirwa abere. Ngira ngo iki kibazo dukwiye kwicarana n'inzego zitandukanye tukareba icyo ari cyo, bitabate ye ibyo bazajya baduha raporo gusa, bibaye na ngombwa hazajyaho n'urukiko rwihariye ku banyereza umutungo wa Leta.''
Izindi nzitizi urwego
rw'umuvunyi rutangaza ko rugihura nazo ni ibirarane by'imanza kubera abasaba
kuzisubirishamo, abakozi badahagije cyane cyane abasesengura imanza zisabirwa
gusubirwamo n'umuco w'abaturage badatanga amakuru kuri ruswa.
Ubukangurambaga, amahugurwa ku byiciro bitandukanye by'abantu n'icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa ni bimwe mu bizibandwaho muri uyu mwaka wa 2017-2018. Hazanashyirwaho uburyo bw'ikoranabuhanga rifasha abaturage gutanga no gukurikirana ibibazo byabo(Good service delivery system).
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru