AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Urwego rw'umuvunyi ruvuga ko hakiri amategeko akizitira ikurikiranwa rya ruswa

Yanditswe Oct, 16 2017 18:04 PM | 3,397 Views



Urwego rw'umuvunyi ruratangaza ko kuba hari amategeko ahana ruswa mu Rwanda adaha ububasha urwo rwego n'imiterere y'ububasha bw'inkiko ari zimwe mu nzitizi zituma abamunga umutungo w'igihugu n'abakekwaho icyaha cya ruswa badakurikiranwa uko bikwiye. Ibyo ni bimwe byagaragajwe n'umuvunyi mukuru ubwo yamurikiraga inteko ishinga amategeko imitwe yombi, raporo y'ibikorwa by'urwego rw'umuvunyi ya 2016-2017 n'ibikorwa biteganyijwe mu mwaka wa 2017-2018

Muri iyi raporo hagaragaramo ibikorwa urwego rw'umuvunyi rwibanzweho mu gukurikirana ruswa, ibifitanye isano nayo n'akarengane kagiye kagaragara haba mu nzego za Leta n'izabikorera. Ibibazo byakiriwe n'urwo rwego mu mwaka wa 2016-2017 byose hamwe bigera kuri 226, ibiza ku isonga akaba ari iby'ubutaka aho ibijyanye n'ubutegetsi n'umurimo, ibijyanye no kwiumura abantu mu nyungu rusange n'ibindi.

Umuvunyi mukuru w'u Rwanda Anastase Murekezi yagize ati, ''mu mategeko dufite mu Rwanda ntabwo birirmo, ku buryo iyo bitarimo ntabwo bishobora gukurikiranwa n'urwego rw'umuvunyi kandi ari naho dusanga ya mafi manini mu kunyereza imitungo ya Leta, ingengo y'imari ya Leta, ari naho harimo ibibazo.Kugira ngo duhuze icyerekezo mpuzamahanga n'amategeko y'u Rwanda, urwego rw'umuvunyi rwatanze inama y'uko mu kuvugurura itegeko rireba guhana ruswa mu Rwanda icyaha cya ruswa cyarushaho kuba kigari. Ubwo inama twatanze zirimo kwitabwaho mu kuvugurura umushinga w'itegeko ryo guhana ruswa.''

Ku bibazo bijyana n'imiterere y'ububasha bw'inkiko bituma bamwe bamunga umutungo w'igihugu badakurikiranwa n'inkiko uko bikwiye kandi ibimenyetso bigaragara, Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi avuga ko n'ubwo inkiko zifite ubwisanzure mu kuburanisha imanza, ngo hari ibikwiye kuganirwaho kugira ngo bene izo manza zikurikiranwe.

Abagize inteko ishinga amategeko nabo batanze ibitekerezo bitandukanye kuri iyo raporo, aho bamwe baca umurongo ku bijyanye n'abarya ruswa n'uko bakurikiranwa, abandi bagaruka ku bibazo by'imanza zitarangizwa. Nikuze Nura, umwe mu badepite, yagize ati, ''Ku bantu barya ruswa mu mirimo ya Leta bajya mu nkiko bakagirwa abere ibi bikagaruka ku banyereza ubutungo wa Leta bakagirwa abere. Ngira ngo iki kibazo dukwiye kwicarana n'inzego zitandukanye tukareba icyo ari cyo, bitabate ye ibyo bazajya baduha raporo gusa, bibaye na ngombwa hazajyaho n'urukiko rwihariye ku banyereza umutungo wa Leta.''

Izindi nzitizi urwego rw'umuvunyi rutangaza ko rugihura nazo ni ibirarane by'imanza kubera abasaba kuzisubirishamo, abakozi badahagije cyane cyane abasesengura imanza zisabirwa gusubirwamo n'umuco w'abaturage badatanga amakuru kuri ruswa.

Ubukangurambaga, amahugurwa ku byiciro bitandukanye by'abantu n'icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa ni bimwe mu bizibandwaho muri uyu mwaka wa 2017-2018. Hazanashyirwaho uburyo bw'ikoranabuhanga rifasha abaturage gutanga no gukurikirana ibibazo byabo(Good service delivery system).



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama