Yanditswe Jan, 01 2017 16:28 PM | 1,307 Views
Abanyarwanda b'ingeri
zitandukanye bavuga ko urwego rwa serivisi ari urwego rukomeye mu bukungu bw'igihugu bakaba bashima ko Umukuru
w'igihugu Paul Kagame akomeza guhwiturira inzego zitandukanye kunoza imitangire
ya serivisi ndetse akaba yongeye no kubigarukaho mu ijambo risoza umwaka wa
2016.
Icyerekezo cy'umwaka utangiye wa 2017 cyamaze kwigaragaza ahanini usesenguye
ubutumwa bukubiye mu ijambo risoza umwaka wa 2016 rya Perezida wa Republika
Paul Kagame ryasakaye ku miyoboro itandukanye y' ibitangazamakuru.
Mu butumwa bushimangira ubwo yari yagarutseho mu nama y 'igihugu y' Umushyikirano mu byumweru bibiri bishize, Umukuru w' igihugu yashimangiye ko ubufatanye no gukunda igihugu ari wo muganda ukomeye Abanyarwanda bakeneweho kugira ngo bakomeze kwiyubakira igihugu mu bufatanye kandi ashimangira ko umutekano n 'ubusugire by' igihugu ari umusingi ntanyeganyezwa naho imitangire ya serivisi ikaba Umukoro w'inzego zose.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru