AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Urukiko rwasubitse urubanza rwa Ntaganzwa Ladislas ushinjwa gukora Jenoside

Yanditswe Dec, 12 2016 11:17 AM | 2,116 Views



Urukiko rukuru rumaze gusubika urubanza ruregwamo Ntaganzwa Ladislas ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ibi byabaye nyuma y'uko inteko y'abacamanza mu rukiko rukuru kuri basomeye Ntaganzwa Ladislas ibyaha akurikiranyweho n'ubutabera birimo icyaha cya Jenoside, icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside no kuyikora, kurimbura imbaga y'abantu nk'icyaha kibasira inyoko muntu, icyaha cyo kwica, n'icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina nk'icyaha kibasiye inyoko muntu.

Nyuma yo gusomerwa ibi byaha uko ari bitanu, Ntaganzwa Ladislas yavuze ko ntacyo ashobora kubivugaho kuko ngo afite imbogamizi y'uko atabashije kubona neza idosiye ikubiyemo ibyo aregwa, kuko ngo biri kuri muri Systeme muri mudasobwa kandi  akaba adasobanukiwe neza ibijyanye n'ikoranabuhanga rigezweho, asaba ko mbere y'uko agira icyo abivugaho bazabanza bakanabimushyirira ku mpapuro zisanzwe.

Nyuma yo gusuzuma ubu busabe, inteko yemeje ko uru rubanza ruzakomeza kuburanishwa ku italiki 19 Ukuboza 2016.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama