AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Uruganda rwa VolksWagen rugiye gutangira guteranyiriza imodoka mu Rwanda

Yanditswe Jan, 18 2018 18:24 PM | 9,263 Views



Muri uyu mwaka nibwo imodoka nshya za mbere za Volkswagen ziteranyirijwe mu Rwanda, zizajya ku isoko. Abanyarwanda bifuza gutunga imodoka baravuga ko aya ari amahirwe adasanzwe kuko imodoka zitumizwa mu mahanga zigera mu gihugu zihenze.

Ubuyobozi bw'uruganda rw'imodoka rwo mu Budage VolksWagen buvuga ko guhera ku wa mbere w'icyumweru gitaha buzatangira guha akazi no guhugura abakozi bazarufasha mu mirimo yo guteranyiriza imodoka mu Rwanda.

Thomas Schafer umuyobozi wa VolksWagen muri Afrika asobanura ko bimwe mu bikoresho biri mu nzira biza, imirimo ikazatangira mu minsi mike iri imbere. Yagize ati, "..Mubyumve neza ko icya mbere ari uguha agaciro icyo abantu bashoboye kugurira hano i Kigali; zizaba ari imodoka nshya zitakoreshejwe n'abandi, zifite umutekano kandi zifitiwe icyizere; mu gihe iyo imodoka yaguzwe hanze yarakoreshejwe utabasha kuyisubiza igihe yagize ikibazo, turi muri business ni byo ariko tunifuza korohereza abanyarwanda uburyo bwo kugenda."

Bamwe mu banyarwanda bifuza gutunga imodoka kuko bizeye ko igiciro cy’izo modoka kizaba kidakanganye bagereranyije n'izitumizwa hanze y'u Rwanda kandi nta bibazo zizaba zifite. Patrick Habarurema, umuturage mu mujyi wa Kigali ati, "..nta ruganda dufite mu gihugu kandi kuyitumiza mu mahanga haza imodoka zifite ibibazo kubera kutamenya aho yakorewe ariko turamutse dufite uruganda rukora imodoka byaba byiza kuko byagabanya amafranga yo kuyitumiza

Miliyoni 20 z'amadolari niyo azakoreshwa mu gice cya mbere cy'ibikorwa by' uru ruganda ruzaba rwashyize ku Isoko imodoka za mbere muri uyu mwaka wa 2018. Usibye kuba imodoka zigiye guteranyirizwa mu Rwanda zizanagurishwa mu bindi bihugu bya Afrika.

Uruganda rwa Volkswagen rurateganya guteranyiriza mu Rwanda imodoka zo mu bwoko 3 harimo Polo, VW Passat na Teramon. Ariko ubuyobozi bw’uru ruganda bwirinze guhita bushyira ahagaraga ibiciro by’izo modoka, bwizeza abaturage ko nabyo bizamenyekana bidatinze.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize