Yanditswe Jul, 18 2017 19:00 PM | 5,379 Views
Mu Rwanda hateganyijwe gutangira inama yiswe Youth Connect Africa izahuza abantu basaga 2,500 ikazitabirwa n'abantu banyuranye baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Africa no hanze yarwo. Iyi nama izibanda cyane ku mahirwe urubyiruko rwo kuri uyu mugabane rufite yabyazwa umusaruro hifashishijwe n'ikoranabuhanga.
Abashyitsi baje mu nama ya Youth Connect Africa, batangiye kugera muri Kigali baturutse mu bihugu binyuranye bya Africa no hanze yayo. Youth Connect Rwanda, yatangiye mu mwaka w'2012 akaba arinayo yibarutse Youth Connect Africa igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
Bamwe mu rubyiruko rwaje mu Rwanda rwemera ko ikoranabuhanga rishora kugira uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y'urubyiruko nkuko Slomuz Henry Moleketti waturutse muri Africa y'epfo abivuga "Ndatekereza ko ikoranabuhanga n'irindi koranabuhanga rigezweho ku isoko ryo muri Africa mbona hari ibisubizo ritanga kandi ntidusigare inyuma ahubwo tujye kuisonga mu iterambere twifashishije ikoranabuhanga"
Benshi muri bo kandi barishimira uburyo u Rwanda rugerageza gushaka ibisubizo by'ibibazo urubyiruko rufite ndetse no kutitinya kuri bamwe. Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana avuga uru ari urubuga rwo guhuza abafite ibibazo n'abafite ibisubizo. Yagize ati, "Icyo twebwe twifuza ni ukuvuga ngo reka duhuze ibibazo n'ibisubizo. Duhuze amahirwe ni ubushobozi buhari bwo kububyaza umusaruro. Abatanga ubumenyi babutange babugeze kubatarabugeraho, dukorere hamwe, aho imirimo iri iboneke, abafite ibikorwa bitoya bishobora gutezwa imbere bigakura bikaguka bigakoresha benshi bagaragare tubamenye noneho hari nabifuza kubashoramo umutungo wabo n'amafaranga]
Iyi nama izitabirirwa n'inzobere zitandukanye, izamara iminsi 3, ikazasoza imirimo yayo kuri uyu wa 5. Mu mwaka w'2012 nibwo Youth Connect Rwanda yatangijwe ariko benshi baza kuyifuza bituma Youth Connect Summit yagurwa ifata umugabane wa Africa wose.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru