AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Urubyiruko rugomba kugeza mu 2050 imirimo itakiri ikibazo--Min. Nsengimana

Yanditswe Jul, 20 2017 18:41 PM | 4,299 Views



Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, arasanga imihigo y'urubyiruko rwitabiriye inama ya mbere ya Youth Connekt Africa itanga ikizere ko bagiye kujya ku isonga mu bikorwa biteza imbere umugabane wabo kuko aribo bafite imbaraga n'ibitekerezo byaganisha uyu mugabane aheza hifuzwa mu gihe kiri imbere.

Uru rubyiruko rwibukijwe kandi ko mu mwaka wa 2050 uyu mugabane uzaba ufite urubyiruko rwinshi runakeneye imyanya myinshi y'akazi bityo urubyiruko rwa none arirwo rugomba kuvamo  ibitekerezo byafasha guhanga imirimo mishya ingana na Miliyoni byibura 18 buri mwaka.

Iyi nama yitabiriwe n'urubyiruko ruturuka mu bihugu bigera kuri 90 ku isi. Mu mibare yagaragajwe na Akinwumi Adesina uyoboye banki y'amajyambere ya Afurika yavuze ko mu myaka irengaho gato 30 iri imbere uyu mugabane uzaba ufite urubyiruko rugera kuri miliyoni 850 bityo iyo banki hamwe n'abandi bafatanyabikorwa bayo bahugiye ubu mu mishinga yabategurira imirimo n'iterambere kuri bose. Yagize ati, "Icyihutirwa ubu ku banyafurika ubu ni uguhanga imirimo ku rubyiruko rw'uyu mugabane. Urebye umubare w'urubyiruko kuri uyu mugabane uzagera kuri milioni 850 kugeza mu mwaka wa 2050, AfDB twateye intambwe dutangiza umushinga wo guhanga imirimo mishya ku rubyiruko rwa Afrika aho tufite umuhigo mugari wo gufasha ibihugu bya Afrika guhanga imirimo igera kuri miliyoni 25 mu myaka 10 iri imbere kandi bikagira ingaruka nziza ku bantubarenga miliyoni 50. Hari ibintu bitatu byo gukora ngo ibi bigerweho. Icyambere ni  ukwita ku buhinzi, ikindi ni uguteza imbere ikoranabuhanga icyagatatu dushishikariza nka banki nyafurika ni ugguteza imbere abagore niyo mpamvu twatangije igikorwa cyo gushakisha miliyali byibura 3 z'amadorali azashyirwa mu kuzamura bizinesi z'abagore..."

Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko binyuze  muri iyi nama asanga hari ikizere ko urubyiruko nyafurika rugiye kujya ku murongo wa mbere mu bikorwa biteza imbere umugabane wabo hashingiwe ku mihigo bagaragaje,"...Hari ikizere kuko bagaragaza aho iyo mirimo izava. Hari abavuze ko Afrika isohora miliyali 1000 z'amadorali igura ibiryo kandi bishobora guhingwa hano iwacu. bavuze miliyali zigera kuri 400 zisohoka hajya kugurwa imiti kandi yakorerwa iwacu, hari ikoranabuhanga ryavuzwe nka broadband ya internet yihuse ishobora gutanga imyanya miliyoni 150 y'imirimo,kwishakamo ibisubizo twebwe ubwacu nk'abanyafurika nicyo cyaburaga ariko hano biragaragara ko akaburaga kabonetse agahu kagiye guhura n'umunyutsi..."

Muri iyi nama urubyiruko ruragaruka ku bibazo bitandukanye uyu mugabane wa Afrika uhura nabyo, byumwihariko inzitizi zikumira urubyiruko kugira uruhare rufatika mu gukemura ibibazo bya Afrika. Ku ruhande hakaba hagaragara imurikabikorwa rya bimwe mu bisubizo bitangwa n'urubyiruka mu ikoranabuhanga n'ubucuruzi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage