Yanditswe Apr, 10 2017 16:38 PM | 1,472 Views
Urubyiruko rwavutse mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo gato, ku mugoroba w'iki cyumweru rwaraye ruganirijwe ku mateka yaranze u Rwanda n'urugamba rwo kubohora igihugu.
Urwo rubyiruko ruvuga ko ibyo biganiro ruhabwa bituma basobanukirwa n'inzira u Rwanda rwanyuzemo, bityo bakamenya ibyo kwirinda n'ibyo gukurikiza
Muri ibi bihe byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi urubyiruko rutigeze rubona uko jenoside yegenze ruhurizwa hamwe rukaganirizwa ku mateka yaranze u Rwanda mu bihe bitandukanye rukanagirwa inama uko rwakwitwara mu kubaka igihugu kizira amacakubiri kandi kibereye buri Munyarwanda.
Ni ibiganiro byitabiriwe n’ urubyiruko rwibumbiye mu itsinda risanzwe ribyina rikanakina amakinamico rwateguye igikorwa cyiswe 'Our Past''(bivuga ejo hacu hashize) kugira ngo ruhabwe amasomo ku mateka y'u Rwanda n'aho rugeze rwiyubaka nyuma y'ibihe bigoye rwanyuzemo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru