Yanditswe Feb, 26 2017 16:34 PM | 3,507 Views
Umuyobozi w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi Gianni Infantino avuga ko mu iterambere ry'umupira w'amaguru hagomba kubamo no kumenya agaciro k'ikiremwa muntu. Ibi yabitangaje ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali, aho yatangaje ko yababajwe n'amateka mabi yaranze u Rwanda.
Gianni Infantino perezida w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi FIFA, akigera ku rwibutso rwa Kigali yabanje kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y'abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Gianni Infantino yanasuye ibice binyuranye by'uru rwibutso, ari nako asobanurirwa amateka arebana n'amavu n'amavuko ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda n'uko rugenda ruhangana n'ingaruka zayo.
Akaba asanga mu by'ukuri bibabaje kubona abantu bazizwa uko bavutse: « Birababaje cyane, birakabije mu mateka y'ikiremwa muntu, byongeye kandi biratwereka agaciro k'ikiremwa muntu, agaciro k'ubumwe ndetse no kwibuka kuko tutagomba kwibagirwa ibyahise, ahubwo tukubaka ejo hazaza, ubu u Rwanda ni igihugu cyiza, igihugu gihebuje biragaragara ko muhereye ku bihe byashize, mu gakorera hamwe byabahaye umurava n'ingufu nyinshi »
Uyu muyobozi wa Fifa avuga ko ku rwego rw'isi, by'umwihariko abakinnyi b'umupira w'amaguru n'urubyiruko muri rusange bagomba gukorera hamwe hagamijwe gushaka icyabateza imbere.
Uru ruzinduko rw'iminsi 2 perezida wa Fifa yasoreje ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, rwari rugamije kureba imishinga yayo mu Rwanda, irimo na hoteli ya federation y'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA iri i Remera mu mujyi wa Kigali.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru