Yanditswe Jan, 11 2018 18:05 PM | 5,692 Views
Umuyobozi Mukuru w'Ishami
ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima ku rwego rw'Isi Tedros Adhanom
aratangaza ko aho u Rwanda rugeze rwiteza imbere nyuma y'imyaka mike ruvuye
muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiye kubera isomo ibindi bihugu ko ubumwe
ari ishingiro ry'iterambere rirambye.
Ibi yabitangaje ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata mu karere ka Bugesera. Nyuma yo gusura uru rwibutso, kunamira imibiri y'Abatutsi irenga ibihumbi 45 no gushyira indabo ku mva baruhukiyemo, yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bibabaje, ariko ko bikwiye kubera amahanga isomo.
Mu butumwa yatanze, yagize ati, ''Nkuko mubizi hari abahakana birababaje. Ibi byarabaye kandi ntibikwiye ko byakongera kubaho ukundi. Byakoze ku mutima birenze ubumuntu, ariko ikingenzi ni ukwigira ku byabaye no guharanira ko bitazasubira. U Rwanda rwabikuyemo isomo niyo mpamvu uyu munsi rwunze ubumwe kandi biragenda neza. n'isi rero ikwiye kurwigiraho.''
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru