AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Umutoza McKinstry yongerewe amazerano y'imyaka 2 atoza Amavubi

Yanditswe Mar, 24 2016 11:21 AM | 3,121 Views



Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Johnny McKinstry, amaze kongererwa amasezerano y'imyaka ibiri mu gihe habura umunsi umwe ngo ikipe y'igihugu ikine n'ikipe y'igihugu y'ibirwa bya Maurice mu mukino wo guhatanira itike yo gukina imikino y'Afrika y'ibihugu.

Johnny McKinstry w'imyaka 30 yamavuko, bisobanuye ko azakomeza gutoza ikipe y'igihugu amavubi kugeza mu mwaka w'2018.

Uyu mugabo yatangiye gutoza amavubi kuva muri Werurwe 2014.

Kongererwa amasezerano kuri uyu mutoza kuje nyuma y'umwaka umwe gusa  agaragaje ubushobozi bwe bitewe n'uburyo ikipe y' igihugu yagiye yitwara mu mikino itandukanye.

Uyu mutoza amaze gutangaza ko yemeye kurushaho gutoza amavubi mu gihe cy'imyaka 2 iri imbere bitewe n'ubwumvikane hagati ye n'ishyirahamwe ry'umupira wamaguru mu Rwanda, FERWAFA, Minisiteri y'umuco na siporo ndetse na leta muri rusange.

Bwana MCKinskry yemeza ko kugeza ubu izi mpande zose zikomeje kubahiriza, gahunda nziza yo gutuma amavubi atera indi ntambwe.



Bienvenue Karenzi

ubwose amasezerano amaziki mgo atware ikombe basi abanyarwanda bishime aha. Jun 28, 2016


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura