Yanditswe Aug, 18 2016 11:42 AM | 4,589 Views
Umusore witwa Jean
TWAGIRIMANA ufite ubumuga bw’amaboko, akaba yandikisha amano kuri ubu arangije
icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'uburezi. Kuba amano yarasimbuye
amaboko mu kumufasha gukora imirimo itandukanye, uyu musore avuga ko bagihura
n’imbogamizi zo kutagirirwa icyizere ku isoko ry'umurimo kuko hari byinshi biba
bitabateganirijwe.
TWAGIRIMANA avuga ko kugeza
ubu nta kato yari yahura nako agasanga ikibazo nyamukuru kubangamiye abafite
ubumuga, gishingiye ku bikoresho bidapfa kuboneka cg se byaboneka bikaba
bihenze. Ibi bikaba bigira ingaruka ku myigire yabo aho imibare ya Kaminuza y'u
Rwanda yerekana ko yakiriye mu mwaka ushize abanyeshuri bafite ubumuga
babarirwaga muri 426.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru
Mbelimana Emmanuel
Mwiriwe! Uyu musore arashoboye. Abantu bafite ubumuga iyo bahawe ubufasha bakeneye bakitabwaho cyane cyane bakiri bato na bo babasha gukora imirimo yose nk'iyo abadafite ubumuga bakora. Uyu Twagirimana Jean, wandikisha amano, ushoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) muri Special Needs Education afite ubumenyi buhagije mu gutanga imbaraga ze mu kubaka igihugu cyane cyane mu bijyanye n'uburezi budaheza kuko arabihugukiwe cyane. "Ubumuga si ubushobozi buke. (Disability is not inability)" Aug 18, 2016
Mbelimana Emmanuel
Akwiye akazi Aug 19, 2016