Yanditswe Oct, 24 2016 17:03 PM | 1,924 Views
Uko iminsi igenda ni nako iterambere ridasigara inyuma, ibi bigaragarira no ku binyabiziga byiyongera uko bwije nuko bukeye, mu rwego rwo kugirango hirindwe impanuka hagiye hashirwaho amatara ayobora ibinyabiziga mu ihuriro ry'imihanda hirya no hino mu mujyi wa Kigali.
Gusa kuri ubu usanga hamwe na hamwe aya matara
atagikora, aha twavuga nko muri 'Feu Rouge' za Nyabugogo aho bamwe mu bashoferi
bagaragaje impungenge zibi aho usanga buri umwe aba ashaka gutanguranwa mu gihe
hatari abapolisi babayobora.
Impamvu ibitera ikaba ari uko aha Nyabugogo habarizwa ibikorwa by’ubucuruzi byinshi bituma haba urujya n’uruza rw’imodoka nyinshi
Umujyi wa Kigali uremeza ko kuba amatara ayobora ibinyabiziga (Feu Rouge) za Nyabugogo zidakora ari ubushake bwabo, mu gihe hategerejwe umushinga wo kwagura iriya mihanda.
Mu kwezi kwa 11 uyu mwaka nibwo hazatangira imirimo yo kwagura imihanda ireshya na 54km hirya no hino mu mujyi wa kigali harimo nuwa nyabugogo, akaba ari umushinga uzamara imyaka 4.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru