Yanditswe May, 26 2016 13:03 PM | 1,456 Views
Kuri uyu wa 4 i Kigali hamuritswe umushinga ugamije guteza imbere imiyoborere myiza ikorera mu mucyo no kwegereza ubushobozi abaturage, umushinga uzakorera mu turere dutanu. Witezweho kuzagira uruhare rukomeye mu kubaka ubushobozi bw'inzego z'ibanze mu gihe cy'imyaka 3 uzamara ushyirwa mu bikorwa n'ishyirahamwe ry'uturere n'umujyi wa Kigali RALGA na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu.
Uyu mushinga wamuritswe ugamije kongerera ubushobozi inzego z'ibanze biciye mu mahugurwa ukazakorera mu turere 5, aritwo Gasabo, Nyamasheke, Nyamagabe, Burera, hamwe na Ngoma ni ukuvuga ko buri ntara n'umujyi wa kigali hatoranyijwemo akarere kamwe.
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka avuga ko uyu mushinga uzatanga umusaruro mu kwegereza ubushobozi abaturage, "Umusaruro uzavamo ni ugufasha inzego zibanze, cyane muri utu turere barimo bafasha, ni kamwe muri buri ntara, n'umujyi wa kigali kamwe, kubafasha kugirango barusheho kwegera abaturage, gucyemura ibibazo by'abaturage, no guha ijambo abaturage mu bibakorerwa, ntabwo ari ukuvuga ko ntacyakorwaga byakorwaga baje guhera kubyakorwaga turushaho kubinoza."
Inzego z'ibanze zizatozwa kujya zitanga ibitekerezo biturutse hasi bityo bigere mu nzego zo hejuru, kandi ibyo bitekerezo byitabweho. Ni mu rwego rwo kugira ngo umuturage agire uruhare mu bimukorerwa, bikaba no muri gahunda yo kwegereza ubuyobozi n'ubushobozi abaturage, imaze imyaka 15 ishyirwa mu bikorwa mu Rwanda.
Uyu mushinga uzatwara ama euro ibihumbi 660,000 ni ukuvuga ama Frw asaga miliyoni 594. Umuryango w'ubumwe bw'iburayi uzatanga angana na 90% byayo asigaye atangwe na RALGA.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru