Yanditswe Jan, 24 2018 23:28 PM | 7,124 Views
James Mountain Inhofe,
umusenateri wo mu ishyaka ry'abarepubulika muri leta zune ubumwe za Amerika
yagiriye inama ubuyobozi bw'icyo gihugu guhindura uko bufata umugabane wa
Afrika kuko ari umugabane ufite icyerekezo cyiza bishingiye ku mavugurura
ayobowe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame.
Uyu musenateri yabwiye
inteko yo muri leta zunze ubumwe za Amerika ko ubukungu bwa Afrika buzamuka mu
buryo butumbagira kurusha ahandi hose ku isi maze yibutsa ko mu bijyanye na
Diplomasi, politike ya leta zunze ubumwe za Amerika kuri Afrika igomba
gushingira ku mubano mwiza wa diplomasi n'ibihugu by'inshuti bishobora
kwizerwa.
CLIP: " Hashize igihe dufata Afrika uko itari twihutira cyane kuyicira urubanza ku bitagenda byaho ariko tukagenda biguruntege kwemera no kuvuga ku byiza n'intambwe nziza batera. U Rwanda ni urugero rwiza rw'ibi mvuga. Namaze kubagaragariza ibitangaza bishingiye ku ntambwe abanyarwanda bamaze gutera kub'ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame, ariko hambere aha ubwo abaturage b'abanyarwanda bafataga umwanzuro wo guhindura itegeko nshinga ngo bemerere Perezida Kagame kwiyamamariza indi manda, ubuyobozi bwa Obama bwarabamaganye, abarepubulika bagaya Kagame n'igihugu ubwo yongeraga kwiyamamaza. Ubwo buyobozi ntibwigeze bumenya ko na demokarasi igira ibyiciro bitewe n'ahantu hatandukanye nuko twe tubikora."
Avuga ko ubuyobozi bwa Amerika butahaye agaciro intambwe igihugu cy'u Rwanda kimaze kugeraho giteza imbere abaturage bacyo mu burezi no mu buzima n'inkunga ifatika u Rwanda rutanga mu gucunga umutekano mu karere byatumye icyo gihugu kigaragara ikitagira ubushuti bwo kwizerwa.
"Nitutagira icyo dukora ngo duhindure imyitwarire yacu, inshuti zacu zizatuvaho zishake abandi bafatanyabikorwa twe dusigare inyuma. Kandi si ibanga reba umubano w'ubushinwa na Afrika. Ngirango murabizi ko iyo ugiye muri Afrika usanga invugo ngo Amerika ibabwira ibyo mushaka ariko twe twubaka ibyo mushaka. Tugomba kunoza politike yacu y'ububanyi n'amahanga na diplomasi n'ibihugu by'inshuti. Muri Aziya yo hagati dufite Israel, Mu burayi dufite Ubwongereza muri Afrika dufite u Rwanda na Paul Kagame."
Iki kiganiro cya senateri James Mountain Inhofe yagishingiye ku mibare ko kugeza muri 2030 ubukungu bwa Afrika buzazamuka ku mpuzandengo ya 5% buri mwaka, kandi ko kugeza mu mwaka wa 2034 Afrika ariyo izaba ifite abantu benshi kurusha ahandi bari mu cyiciro cyo gukora bishobora kuzavamo guhenduka kw'abakozi nkuko byagenze muri Aziya y'iburasirazuba nyuma gato y'intambara ya kabiri y'isi.
Inkuru mu mashusho:
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru