AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Umuryango RPF-Inkotanyi wizihije isabukuru y'imyaka 30 umaze ubayeho

Yanditswe Dec, 12 2017 22:38 PM | 6,177 Views



Mu nama mpuzamahanga ku kwibohora, iterambere no kwigira ku mugabane wa Afrika yateguwe n'Umuryango FPR INKOTANYI, uwahoze ari Perezida wa Tanzania Benjamin Mkapa yagaragaje ko imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame ari yo yatumye u Rwanda ruba icyitegerezo mu kubaka ubumwe bw'abenegihugu no kwihutisha itreambere ryabo, haba mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere n'ibyateye imbere.

Abantu bagera ku 1000 barimo Nyakubahwa Jeannette Kagame, abanyapolitiki bo mu Rwanda, abagarariye ibigo n'inzego hamwe n'abahanga n'abayobozi batandukanye bavuye hirya no hino ku isi bitabiriye iyi nama mpuzamahanga yo ku rwego rwo hejuru.

Iyi nama yateguwe n'uyu muryango wizihiza isabukuru y'imyaka 30, ikaba yibanze ku kwibohora, iterambere no kwigira ku mugabane wa Afrika. 

Mu bindi biganiro bibiri byatanzwe, harimo icyibanze ku iterambere ry'igihugu no kuzirikana amahirwe Africa ifite ndetse n' icyagarutse ku kubakira ku rugendo rwo kwibohora hagamijwe kubaka Africa nshya.

Inkuru mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira