AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Umuganga w'umunyarwanda, Dr. Raymond Dusabe, yiciwe muri Afurika y'Epfo

Yanditswe Jan, 09 2018 11:57 AM | 5,558 Views



Ibitaro byitiriwe umwami Faisal biratangaza ko bibabajwe n'inkuru y'incamugongo y'urupfu rwa Dr. Raymond Dusabe wari umuganga wa mbere w’umunyarwanda wavuraga kanseri zifata mu myanya ndangagitsina y’abagore (Gynecological Oncology) muri ibi bitaro.

Umuyobozi ushinzwe abaganga mu bitaro byitiriwe umwami Faisal Dr. Emmanuel Nkusi yemeje ko ejo kuwa mbere mu ma saa saba z'amanywa aribwo bakiriye iyi nkuru y'urupfu rwa Dr. Dusabe ngo wari uruhukiye mu mujyi wa Cape town ho muri Afurika y'Epfo.

Uhagarariye u Rwanda muri Afurika y'Epfo, Amb. Vincent Karega nawe wemeje iby'urupfu rwa Dr. Dusabe yavuze ko polisi ikomeje iperereza ku mpamvu z'urupfu rw'uyu munyarwanda.

Dr. Raymond wari ukiri ingaragu yavutse tariki 8 z'ukwezi kwa 7 mu 1976, mu kwezi kwa Mata 2017 nibwo Dr Dusabe wari urangije kwiga amasomo ajyanye no kuvura kanseri zifata imyanya y’ibanga y’abagore muri Stellenbosch University muri Afurika y’Epfo, yatangiye kuvura mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Nkuko byemezwa na Dr. Emmanuel Nkusi ushinzwe abaganga muri ibyo bitaro, Dr. Dusabe yahawe uruhushya rw'ikiruhuko gisanzwe tariki 22 z'ukwezi kwa 12. 2017 agomba kugaruka ku kazi taliki 08 z'ukwa mbere uyu mwaka.

Inkuru mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira