AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umuganda: Abaturage basabwe kubungabunga ibikorwa binyuranye bafite

Yanditswe Oct, 27 2018 19:10 PM | 17,057 Views



Perezida w'umutwe w'abadepite MUKABALISA Donatille arasaba abaturage b'umurenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo, kubungabunga ibikorwa binyuranye bafite, birimo ibiti byatewe uyu munsi, kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza. Ibi yabibasabye mu gikorwa cy'umuganda wo kuri uyu wa gatandatu, wanitabiriwe n'abadepite bagize inteko ishinga amategeko nyafurika.

Uyu muganda witabiriwe n'abayobozi banyuranye mu nzego nkuru z'igihugu, barimo perezida wa sena Bernard MAKUZA, perezida w'umutwe w'abadepite MUKABALISA Donatille, abaminisitiri n'abadepite, ndetse n'abadepite bo mu nteko ishinga amategeko nyafurika PAP. Abaturage bemeza ko gukorana umuganda n'abayobozi, bibongerera umurava.

ABATURAGE

Uyu muganda wibanze ku gutera ibiti, hanizihizwa umunsi wo gutera ibiti n'amashyamba, by'umwihariko hakaba hatewe ibiti bivangwa n'imyaka ndetse n'ibitanga imbuto. Perezida w'umutwe w'abadepite MUKABALISA Donatille, yasabye abaturage kubungabunga ibyo biti, kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.

Abadepite bagize inteko ishinga amategeko nyafurika PAP nabo bitabiriye ibikorwa by'umuganda, barimo na perezida w'iyi nteko Roger NKODO DANG, bemeza ko umuganda ari igikorwa gifasha abaturage kunga ubumwe biteza imbere, bakabavuga ko n'ibindi bihugu bikwiye gutegura igikorwa nk'iki.

Abaturage batuye mu murenge wa Gikomero, by'umwihariko abatuye mu mudugudu w'ikitegererezo, basabwe no kwita ku isuku no kubungabunga ibikorwa remezo bihari, kwirinda umwiryane, ahubwo bakabana mu mahoro, kugira ngo iterambere rirusheho kwihuta.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama