Yanditswe Feb, 15 2018 15:18 PM | 10,773 Views
Abadepite baturutse mu
birwa bya Maurice basanga intambwe u Rwanda rwateye mu kwimakaza ihame
ry’uburinganire, izabafasha kuzamura umubare w’abagore bari mu nzego zifata
ibyemezo ukiri hasi. Mu baministre 25 bagize guverinoma ya Mauritius, 3 gusa ni
abagore.
Bwana Veda Baloomoody waje
uyoboye iri tsinda ry’abadepite batandatu baturutse mu birwa bya Maurice avuga ko n’ubwo hari intambwe bamaze gutera, hakiri
byinshi byo gukorwa kugirango ihame ry’uburinganire rigerweho. Iyi akaba ariyo
mpamvu baje kungurana ibitekerezo na bagenzi babo bo mu Rwanda. Yagize ati, "Nubwo mu mategeko y’igihugu cyacu harimo ibijyanye n’ihame ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore, mu ngiro usanga hakiri byinshi byo gukorwa kugirango umugore ahabwe umwanya ugaragara haba mu bijyanye na politike n’ubukungu. Nk’ubu mu nteko ishinga amategeko yacu mu badepite 70 dufite harimo abagore 8 gusa. Mu baministiri 25 dufite muri guverinoma batatu gusa ni bo b’abagore. Ubwo rero urumva ko tugifite urugendo."
Aba badepite baturutse muri Mauritius bavuga kandi ko hashize igihe gito bashyizeho n’ihuriro rigamije guteza imbere uburinganire mu nteko ishinga amategeko y’icyo gihugu. Kuba baje gusura bagenzi babo bo mu Rwanda, Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite Honorable Donatille Mukabalisa asanga bizabafasha kunoza imikorere y’iryo huriro bashyizeho. Ati, "...Bari bifuje kuza mu Rwanda kugirango baganire n’abagize ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko barebe uburyo ryagiyeho, uburyo rikorana n’izindi nzego mu rwego rw’ibyerekeye gender no guteza imbere umugore bakaba rero bari baje mu Rwanda babashe kurwigirano kugirango bibashe kubashobora gukora igenemigambi bateganya gukora"
Izi ntumwa za rubanda zo mu birwa bya Maurice zanaganiriye n’abagize ihuriro ry’abagore bari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, bakazanasura zimwe mu nzego n’ibigo bya leta bifite mu nshingano kwimakaza uburinganire no guteza imbere umugore muri rusange.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru