AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Ubwunzi nibwo bufasha gukemura ibibazo mu bwumvikane-Prof Rugege

Yanditswe Jan, 25 2017 17:14 PM | 1,607 Views



Perezida w'urukiko rw'ikirenga, Prof. Sam RUGEGE arasaba abaturage kudakunda gusiragira mu nkiko, ahubwo bakitabira ubwunzi kuko bufasha gukemura ibibazo mu bwumvikane, kandi binahendutse kurenza imanza. Ibi yabivuze kuri uyu wa gatatu, ubwo yatangizaga amahugurwa agenewe abakora mu rwego rw'ubutabera agamije kubafasha kugera ku bukemurampaka bw'umwuga.

Muri aya mahugurwa yateguwe n'ikigo mpuzamahanga cy'ubukemurampaka cya Kigali KIAC, hasobanuwe ko ubwunzi bufite agaciro gakomeye, kuko ikibazo gikemuka, ndetse n'impande zombi zigakomeza kubana neza. Gusa perezida w'urukiko rw'ikirenga Prof. Rugege yavuze ko n'ubwo muri bimwe mu bihugu usanga ibibazo byinshi bikemukira mu bwunzi, mu rwanda ngo usanga abaturage bakunda kwitabaza inkiko, kandi nyamara bihenze: ”Abenshi mu banyarwanda bafitanye amakimbirane baracyashaka gukemurira ibibazo mu nkiko, ndetse bakanajuririra ibyemezo kugeza no mu rukiko rw'ikirenga iyo babyemerewe.  Ubwunzi burahendutse, burihuta, kandi n'impande zombi zibyungukiramo, kuko bugera kubyo bombi bifuza. Hari kandi n'amahirwe yo kubunga, ibi bigatuma za mpande zombi zigira imibanire n'imikoranire myiza.”

Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bakurikije ibyo bamaze kugeraho, ubwunzi bufite akamaro kanini, aho bifuje ko inzego zose zabigiramo uruhare, ndetse hakanashyirwaho amategeko yoroshya ubwunzi mu nzego zose. Banifuje kandi ko abacamanza bajya babanza kugerageza kunga, mbere yo guca urubanza.

Inararibonye mu bwunzi no kongera kumvikanisha abantu zivuga ko umwunzi mwiza agomba kumenya gutega amatwi impande zombi, no gutanga inama zifasha abafitanye amakimbirane kugera ku bwumvikane bo ubwabo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize