AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ubuvuzi hifahijwe 'drones' bwahesheje Ministeri y'ubuzima igihembo

Yanditswe Sep, 03 2017 23:56 PM | 4,465 Views



Minisitiri w'Ubuzima Dr. Diane Gashumba avuga ko igihembo leta y'u Rwanda yahawe kuri gahunda yo gutanga amaraso hifashishijwe indege zitagira abapilote drones, ari igihembo kigaragaza intambwe igihugu kimaze gutera mu guha agaciro ubuzima bw'abanyarwanda.

Mu gihugu cya Denmark, ni ho ambasaderi w'u Rwanda Nkulikinka Christine yashyikirijwe igihembo cyiswe Index Award 2017 cyahawe u Rwanda nk'igihugu cyabaye indashyikirwa mu mikorere myiza mu byerekeranye no kubungabunga ubuzima bw'abaturage hifashishijwe indege nto zitagira abapilote cg drones.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Diane Gashumba avuga ko iki gikorwa cyo kwifashisha  drones cyaramiye ubuzima bwa benshi.

Iki gihembo cy'indashyikirwa u Rwanda rwagihawe rufatanyije n'ikigo cya Zipline gishinzwe izi ndege. Amb. Christine Nkulikiyinka avuga ko iki ari igihembo u Rwanda rwabonye bitewe n'ubuyobozi bwiza bufite icyerekezo kandi buha agaciro ubuzima bwa buri wese.

Ni nabyo Minisitiri w'Ubuzima Dr. Diane Gashumba avuga.

Hari ku italiki 15 z'ukwezi kwa 10 umwaka ushize ubwo Prezida wa Rep. Paul Kagame yatangizaga ku mugaragaro ikoreshwa ry'indege zitagira umu pilote mu gikorwa cyo gukwirakwiza amaraso hirya no hino mu gihugu.

Kuva icyo gihe ibitaro 12 bimaze kugerwaho n'iyo service yihuta cyane kuko iminota 15 gusa amaraso umurwayi aba acyeneye aba amaze kumugeraho mu gihe mbere byafataga amasaha 3 cyangwa 4.

Kugeza ubu izo ndege zitagira umu pilote drones zimaze kugemura amaraso ku bitaro binyuranye inshuro zigera ku 1,500 mu ntara y'Amajyaruguru, iy'Iburengerazuba n'iy'Amajyepfo.

Hari gahunda ko icyo gikorwa cyagezwa mu bitaro 21 harimo n'intara y'Iburasirazuba.

Nyuma y'igikorwa cy'amaraso, Minisiteri y'Ubuzima irateganya ko izi ndege zitagira umu pilote zajya zinatwara n'inkingo hirya no hino mu gihugu aho zikenewe.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage