AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Ubutwari bwa RDF mu kubungabunga ubuzima bw'abaturage

Yanditswe Jan, 31 2017 15:14 PM | 3,025 Views



Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda aratangaza ko nyuma y'ibikorwa by'ubutwari byo kubohora abanyarwanda, kuri ubu ingabo z'u Rwanda zishishikajwe n'umutekano w'abanyarwanda ndetse n'imibereho yabo. Abagenerwabikorwa ba services z'ubuvuzi bahabwa n’ingabo bo bashima uburyo bitabwaho n’ingabo kuko ngo bibafasha kugira ubuzima bwiza.

Uretse ibikorwa byo kubungabunga umutekano, Ingabo z'u Rwanda zigaragara mu bikorwa by’ubuvuzi haba ku bitaro bya Gisirikari i Kanombe no hirya no hino mu gihugu, aho basanga abaturage mu rwego rwo kubavura uburwayi bunyuranye.

Bamwe mu baturage bavuganye na RBA bashima cyane izi services bahabwa n’ingabo z’u Rwanda ahanini zinatangwa nta kiguzi.

-Mukamana Deborah:“Ejo nageze hano ntanga ibizamini, bampa rendez- vous y'uyu munsi,nagarutse ntanga ikizamini cya 2, basanze ndwaye umwijima. Hano abasirikari bavura neza, naje hano naharangiwe n'umuntu. Abantu ba hano baba bakuzi, baba batakuzi barakwakira. Igikuru nuko uba uhaje uri umurwayi.”

- “Nari ndwaye indwara y' uruhu, nayivuje igihe kinini yanga gukira, iki gikorwa cyo kudusanga aho dutuye ni cyiza kuko aho bitandukaniye n'ayandi mavuriro twajyagayo ugasanga ibikoresho bafite si bimwe nkibyo hano bafite.”

- “Iki gikorwa kiranezeza. Iyo ufite uburwayi ukajya kwa muganga bakaguca amafaranga urayatanga. Ibi byo ni akarusho kuko batuvurira ubuntu.”

Ingabo z'u Rwanda zimaze kubaka poste de Sante zisaga 50 hirya no hino mu gihugu.

Umuvugizi wazo Lt Col Rene Ngendahimana avuga ko mu gihe cyo kubohora igihugu, bitaga no kubo ubuzima bwabo bwabaga buri mu kaga. Kuri ubu ngo bakomeje ibikorwa byo kwita ku bikorwa biganije imibereho myiza y'abaturage.

Yagize ati: “Kuva twatangira urugamba rwo kubohora u Rwanda, RPA icyo gihe, RDF uyu munsi, twari dufite ishyaka ryo gufasha abaturage aho twanyuraga hose, yaba mu kitwaga zone tampo, ndetse no mu gihe cyo guhagarika Jenoside, twahuraga n'inkomere hirya no hino, nyuma yo kubarokora tukabavura ibikomere kandi abenshi barakize. Ni igikorwa kiri mu byo twatojwe no mu byo twiyemeje kuva twatangira kubohora iki gihugu, kuko ntabwo waha umuturage kubaho nta bwoba bwo kwicwa, maze ngo yicwe n'inzara, indwara cyangwa ubukene. Niyo mpamvu tubafasha kugira access kuri services z'ubuvuzi.”

Mu gihe mbere ya jenoside yakorewe abatutsi, ibitaro bya gisirikari i Kanombe byavuraga abasirikari gusa, kuri ubu ibi bitaro ni bimwe mu bitaro bitatu bya mbere bikomeye mu gihugu. 80% by'abo bakira ni abaturage basanzwe.

Kuva mu mwaka wa 2012, mu bitaro bya Gisirikari i Kanombe hatangijwe uburyo bwo gukeba abagabo hakoreshejwe impeta, uburyo buzwi nka Prepex. Ubuyobozi bw'ibi bitaro buvuga ko kuva iki gikorwa cyatangira, hamaze gukebwa abagabo n'abasore basaga ibihumbi 100.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama