Yanditswe Nov, 24 2016 16:57 PM | 2,358 Views
Ubushinjacyaha bukuru bw'u Rwanda buravuga ko buri kwiga uburyo
abakoze ibyaha batazajya bahabwa igihano cyo gufungwa gusa, kuko ngo hari n'ibindi
biteganijwe nk'ibihano nsimburagifungo cyangwa gutanga ihazabu.
Kuba imibare y'ibyaha igenda yiyongera uko imyaka ihita, byatumye ubushinjacyaha bukuru na polisi y'igihugu bakora ubushakatsi ku mpamvu zituma ibyaha byiyongera.
Ubusinzi n'ibiyobyabwenge ndetse n'amakimbirane ni bimwe mu byagaragajwe ko bituma ibyaha byiyongera. Umushinjacyaha ku rwego rw'igihugu Dr. Charity WIBABARA umwe mu bakoze ubushakashatsi mu turere 15 two mu gihugu asobanura ko basanze impamvu zituma ibyaha byiyongera ari nyinshi.
Ku bijyanye n'ibihano, umushinjacyaha mukuru Richard MUHUMUZA avuga ko igihano cyo gufunga abakoze ibyaha atari cyo cyonyine giteganijwe kuko uwakoze icyaha ashobora gukora ibihano nsimburagifungo cg gutanga ihazabu.
Ubwo hakorwaga ubu bushakashatsi hibanzwe ku byaha bikorerwa abantu, iby'umutungo, ibyaha bikorerwa Leta ndetse n'ibyaha bihungabanya umutekano.
Ni mu gihe ubushakashatsi bwamuritswe n'ubushinjacyaha bukuru ku bufatanye na polisi y'igihugu bugaragaza ko uko imyaka ihita ari nako ibyaha byiyongera.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru