AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ubushakashatsi bwa RGB bugaragaza izamuka mu mitangire ya serivise mu baturage

Yanditswe Feb, 07 2018 20:40 PM | 9,250 Views



Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere ruratangaza ko igipimo cy’uko abaturage babona imitangire ya serivisi mu nzego zitandukanye cyazamutse ku gipimo 10%. Gusa abaturage bo basanga hagikenewe izindi mbaraga mu kunoza imitangire ya serivisi

Ni ku nshuro ya 5 urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rukora ubu bushakashatsi, aho abaturage batanga ishusho yabo  ku miyoborere, imikorere n’imitangire ya servisi mu gihugu. Bamwe muri aba baturage bo mu ntara y’iburasirazuba bavuga ko nubwo hari byinshi bimaze gukorwa bikwiye ko zimwe mu nzego za kwikubita agashyi.

Ubwo hamurikwaga ibyavuye muri ubu bushakashatsi ku rwego rw’ igihugu by’umwihariko mu ntara y’iburasirazuba Dr. Félicien Usengumukiza, umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri RGB yavuze ko ibipimo byazamutse ugereranyije  n’umwaka wabanjirije. Yagize ati, "...uyu mwaka ushize twari ku gipimo cya 67.1% ari ubu tugeze kuri 70%  nubwo bitaragera ku gipimo twihaye muri porogaramu y’imbaturabukungu gusa igishimishije hazamutseho 3% ku rwego rw’igihugu by’umwihariko intara y’iburasirazuba yagiye hejuru y’impuzandengo y’igihugu aho yabonye 73.3%."

Naho mu rwego rw’ubukungu, ubu bushakashatsi bugaragaza ko ku rwego rw’igihugu imibare iri kuri 61.5%. Ku rwego rw’intara y’iburasizuba ubuhinzi buri kuri  59.89%, naho ubworozi bufatiye runini umukamo w’igihugu buri kuri 66.97%, ari naho umuyobozi w’iyi ntara Fred Mufuruke ahumuriza abaturage ku kibazo cy’isoko ry’uyu mukamo.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu ngo 11.000 mu turere 30 tugize igihugu cyose bugaragaza ko hari ibyiciro bikiri hasi kandi bigaragara ko bikora ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage nk’ubuhinzi, ubworozi, imibereho myiza y’abaturage n’uruhare rwabo mu bibakorerwa.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage