Yanditswe Nov, 16 2017 16:03 PM | 5,661 Views
Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo bavuga ko bagiye kongera ingufu mu bukangurambaga bugamije kurwanya itabi aho abantu bagenda, aho bakorera ndetse n’aho batuye. Umuyobozi w'uyu mujyi wa Kigali Pascal Nyamulinda, avuga ko kunywa itabi ari ikibazo gikomeye gikwiye guhagurukirwa kugirango abaturage bagire ubuzima bwiza.
Nubwo u Rwanda ari kimwe mu bihugu bibuza abantu kunywera itabi mu ruhame, haracyagaragara ababirengaho bakanywera itabi mu ruhame harimo isegereti cyangwa ibyitwa Shisha, aribyo umuyobozi w' umujyi wa Kigali Pascal Nyamulinda aheraho avuga ko abantu bakwiye kumva ko kunywa itabi byangiza ubuzima. Yagize ati, "...Ikirere turagisangiye twese, iyo unywera itabi mu nzu, mu modoka, muri za bus, mu tubari, nta mbibi zihari, uba urimo ubangamira abandi, niba tuziko itabi ari ribi, dukangurire abantu kubireka. Guhitamo kunywa itabi ni uguhitamo nabi. Abarinywa tubakangurire kurireka kugirango barinde ubuzima bwabo."
Umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2017 watoranijwe mu mijyi 50 ku isi yashyizwe muri gahunda y’imijyi ikeye n’abaturage bafite ubuzima bwiza, ibizwi nka 'Healthy cities', ni gahunda iterwa inkunga n’umuryango wa Bloomberg Philanthropies. Uyu mujyi wahawe agera ku bihumbi 100 by'amadolari y'amerika ngo akoreshwe mu bikorwa bigamije gutuma Kigali iba umujyi uzira umwotsi w'itabi. Ministeri y' ubuzima, ivuga ko abantu 13 % aribo banywa itabi mu Rwanda.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru