AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Ubuhahirane n'ubufatanye mw'iterambere nibyo byitezwe hagati y'u Rwanda na Benin

Yanditswe Aug, 30 2016 10:18 AM | 1,939 Views



Prezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Benin Patrice Talon ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, batangaje ko bagiye guteza imbere mu buryo bwihariye umubano usanzwe uranga ibihugu byombi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 nibwo prezida Kagame yakiriye ku meza, mugenzi we wa Benin, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Mu ijambo rye Prezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yishimiye uru ruzinduko rwa prezida wa Benin, kuko rugaragaza ubushake bw'ibihugu byombi bwo gufatanya mu iterambere. Aha ni naho yatangaje ko impande zombi zirimo gushyira umwihariko mu mubano w'ibi bihugu hagamijwe kuzamura ababituye:

Prezida wa Benin Patrice Talon, na we yagaragaje ibyishimo atewe no kugirira uruzinduko mu Rwanda. Asanga ari igihugu Benin yakwigiraho byinshi kubera imiyoborere n'ubwo cyaciye mu bihe bigoranye bya jenoside yakorewe abatutsi.

Prezida Patrice Talon yavuze ko yanagiranye ibiganiro n'inzego zitandukanye mu rwego rwo kumenya uko igihugu cyongeye kwiyubaka, ndetse anagaragarizwa na byinshi bikubiye mu cyerekezo cy'u Rwanda mu myaka iri imbere.

Abakuru b'bihugu byombi kandi bemeranijwe ku bufatanye mu iterambere, ndetse Prezida Paul kagame, anatangazako vuba aha indege ya sosiyete Rwandair, izatangira ingendo i Cotonou muri Benin mu rwego rwo koroshya ingendo n'ubuhahirane hagati y'u Rwanda na Benin.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira