AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Ubufatanye muri Afurika burakenewe mu kurwanya ibyaha by'ikoranabuhanga--Kagame

Yanditswe Aug, 31 2016 12:04 PM | 863 Views



I Kigali hari kubera inama rusange ngarukamwaka ya EAPCCO. Perezida Wa Repubulika Paul Kagame, umushyitsi mukuru wafunguye inama rusange ngarukamwaka ya EAPCCO yavuze ko ubufatanye bwa INTERPOL bufitiye akamaro kanini ibihugu bya Afrika mu kurwanya ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga birimo ubujura, ubucuruzi bw'abantu, no kunyereza umutungo. 

Perezida Kagame yavuze ko kuba umugabane Wa Afrika ufite umuvuduko munini w'iterambere mu ikoranabuhanga bituma hakenerwa imbaraga z'ikirenga zo gukumira ibikorwa byashingira kuri iryo koranabuhanga bigahungabanya umutekano w'abantu n'ibintu mu bihugu bya Africa. 

Umunyamabanga mukuru Wa INTERPOL  Dr. Jurgen Stock yashimiye uburyo iyi nama yateguwe anashimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gukumira no kurwanya ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga 

Bimwe mu byaha bishingiye ku ikoranabuhanga ni ubujura bw'amakuru ya ngombwa, inyerezwa ry'amafaranga, amafilm y'urukozasoni no ku bana bato, uruhererekane rw'amakuru aganisha ku bucuruzi bw'abantu, isakazwa ry'amakuru n'amashusho asebanya ndetse n'inzandiko z'uterabwoba.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira