Yanditswe Aug, 31 2016 12:04 PM | 863 Views
I Kigali hari kubera inama rusange ngarukamwaka ya EAPCCO. Perezida Wa Repubulika Paul Kagame, umushyitsi mukuru wafunguye inama rusange ngarukamwaka ya EAPCCO yavuze ko ubufatanye bwa INTERPOL bufitiye akamaro kanini ibihugu bya Afrika mu kurwanya ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga birimo ubujura, ubucuruzi bw'abantu, no kunyereza umutungo.
Perezida Kagame yavuze ko kuba umugabane Wa Afrika ufite umuvuduko munini w'iterambere mu ikoranabuhanga bituma hakenerwa imbaraga z'ikirenga zo gukumira ibikorwa byashingira kuri iryo koranabuhanga bigahungabanya umutekano w'abantu n'ibintu mu bihugu bya Africa.
Umunyamabanga mukuru Wa INTERPOL Dr. Jurgen Stock yashimiye uburyo iyi nama yateguwe anashimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gukumira no kurwanya ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga
Bimwe mu byaha bishingiye ku ikoranabuhanga ni ubujura bw'amakuru ya ngombwa, inyerezwa ry'amafaranga, amafilm y'urukozasoni no ku bana bato, uruhererekane rw'amakuru aganisha ku bucuruzi bw'abantu, isakazwa ry'amakuru n'amashusho asebanya ndetse n'inzandiko z'uterabwoba.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
1 hour
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru