Yanditswe Jan, 30 2018 16:25 PM | 5,151 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ubufatanye hagati ya Leta n'abikorera ari igisubuzo ku bucuruzi n'iterambere umugabane wa Afurika ukeneye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama yagaragaje ko uruhare rw'abikorera rukenewe cyane mu kuzamura ubukungu bw'umugabane no guhindura imibereho y'abawutuye.
Yasabye ko hakongerwa ubufatanye hagati ya Leta n'abikorera asaba komisiyo y'ubukungu mu muryango wa Afurika yunze ubumwe gukurikirana ibijyanye n'uburyo leta zifatanya n'inzego z'abikorera. Yagize ati, 'Turifuza ubufatanye bugaragara n'abikorera kuko uruhare rwanyu rudahari hari ikingenzi cyaba kibura. Benshi mu banyamuryango ba Afurika yunze ubumwe bahagurukiye ibikorwa by'ubucuruzi bigamije gutanga imibereho iboneye ku baturage bacu. Ku kijyanye no koroshya ubucuruzi n'ubuhahirane ku batuye Afurika duteganya kugeraho muri uyu mwaka ndetse n'urujya n'uruza rw'abatuye uyu mugabane byemeje muri iyi nama ndetse n'isoko rihuriweho ry'ubwikorezi bw'indege ryatangijwe ku munsi wejo.''
Mu rwego rw'ubuzima, Perezida Paul Kagame yavuze ko mu rwego rw'ubuzima inzego z'abikorera zigize uruhare rugaragara mu gufatanya na Leta byatanga igisubizo kuri serivisi zikwIye abaturage. Ati, ''Mu bigaragara inzego z'ubuvuzi zitwara company n'ibigo bya leta amafaranga menshi ndetse n'umusaruro ukagabanuka bitewe n'indwara ndetse n'impanuka. ariko urwego rw'abikorera ni rumwe mu zifite igisubizo. Raporo ya International finance Corporation iheruka yagaragaje ko serivisi nyinshi z’ubuzima zitangwa muri Afurika zahariwe inzego z’abikorera. Ibi ariko ntibisobanuye ko urwego rw’ubuvuzi ruharirwa abikorera gusa ahubwo ni uburyo bwo gushaka igisubizo kiboneye mu gutanga ubuvuzi bukwiye. Dufatanya n’ikigo cyo muri America cyitwa Zipline mu gukoresha utudege duto mu gukwirakwiza amaraso n’ibindi bikoresho byo kwa muganga mu bice by’icyaro.''
Iyi nama ivuga ku bucuruzi n'ishoramari muri Afurika ije ikurikira inama rusange ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe yari imaze iminsi ibiri iteraniye i Addis Abeba muri Ethiopia.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru