Yanditswe Jul, 29 2016 11:54 AM | 1,573 Views
Abanyeshuri 8500 nibo barangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, kuri uyu wa gatanu. Ni umuhango wayobowe na Perezida Kagame,akaba yabwiye aba banyeshuri ko bitezweho kubaka igihugu no kugera ku majyambere abanyarwanda bifuza. Yasobanye ko Kubaka no guteza imbere igihugu ari urugendo abantu bose bagomba gufatanya, kuko ngo igihugu cyubakwa n'abanyagihugu. Umukuru w’igihugu yabwiye aba banyeshuri ko yaba abarangije n'abazabakurikira, kigamijwe kuri bose ari uguteza u Rwanda imbere.
Kuba barangije kaminuza ngo ntabwo bisobanuye ko ubuzima aribwo bugiye koroha, ahubwo ngo hari ibindi bibategereje, aho bagomba guhangana nabyo.
Yababwiye ko ku isoko ry'umurimo atari buri wese ubona umurimo uko abyifuza, kuko abashaka imirimo ari benshi akaba ariyompamvu haba n’ipiganwa. Amasomo barangije ngo yari agamije kubategura ngo bashyireho akabo bitegura gupiganwa ku isoko ry'umurimo.
Yanabasabye gukomeza kugira imyifatire myiza no gukunda igihugu.
Ni ku nshuro ya mbere uyu muhango ubaye abanyeshuri bose bagahurizwa hamwe kuko ubusanzwe buri koleji yagiraga umunsi wayo wo kubashyiriza impamyabumenyi, ariko ubu uko izi koleji zose ari esheshatu byakorewe rimwe. Harimo Koleji y’ubumenyi rusange, Koleji y’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo, Koleji y’imari n’ubukungu, Koleji y’ubuvuzi n’ubumenyi mu by’ubuzima, Koleji y’uburezi na Koleji y’ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Mu mwaka wa 2013 nibwo hahujwe amashuri makuru na kaminuza bya Leta bikora kaminuza imwe y’u Rwanda (UR) ibumbiyemo amakoleji atandatu. Kuva icyo gihe, ubu ni ku nshuro ya gatatu hatanzwe impamyabumenyi ku barangije amasomo yabo muri iyi kaminuza.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru