Yanditswe Aug, 25 2017 18:25 PM | 5,778 Views
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yasabye abarangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda gukoresha ubumenyi bahawe bakazana impinduka zigamije iterambere ndetse no kwihangira imirimo. Ibi yabigarutseho mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri 8366 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ni umuhango witabariwe n'abanyeshuri bahawe impamyabumenyi, imiryango yabo n'inshuti, abarimu ba kamimuri y'u Rwanda n'abarimu bayigishamo. Ministre w'intebe Anastase Murekezi wari uhagararaiye prezida wa republika muri uyu muhango, yabwiye abarangije amasomo yabo gukoresha ubumenyi bahawe bagahanga imirimo aho kuzategereza kuyihabwa. Yabibukije ko kugira ngo u Rwanda rutere imbere hakenewe abize kandi bafite ireme ry'uburezi rishyitse.
Anastase Murekezi Ministiri w'intebe: « Kugirango tuzagere ku iterambere ryihuse kandi rirambye mu igihugu cyacu cy'u Rwanda ndetse na Afrika yose muri rusange dukeneye umubare munini w'abantu bafite ubumenyi bufite ireme kandi butandukanye ririmo cyane ubumenyi n'ikoranabuhanga n'ubumenyingiro. Ariko nanaone kugirango ibi bizashoboke birasaba ko kaminuza n'amashuri makuru bya leta n'iby'abigenga n'abafatanyabikorwa bo mu rwego rw'uburezi barushaho kugira uruhare rugaragara »
Abahawe impamyabumenyi bose hamwe ni 8366 barimo ab'igitsina gore 3251 bangana na 39%. Abantu 2 nibo bahawe impamyabumenyi zo ku rwego rw'ikirenga PHD, naho 326 bahabwa izo ku rwego rwa Masters mu gihe 6393 bo bahawe impamyabumenyi z'icyiciro cya kabiri cya kaminuza/Bachelors Degree.
Leta y'u Rwanda ifite intego yo kuzamura amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro ndetse n'ay'ubumenyi n'ikoranabuhanga. Ushinzwe iyinjizwa ry'abanyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda(University Registrar) Kaneza Florence yashimangiye ko umubare w'abanyeshuri biga ubumenyi n'ikoranabuhanga ugenda uzamuka buri mwaka kdi mu myaka 2 buzagera kuri 80%: “Dufite hafi 60% biga muri science&technology, intego ni ukuzamura iyo mibare kugeza kuri 80%, tubifatanya no gukora ubushakashatsi kuko dufite centre of excellency 4, turiha imyanya 2 tukagera kuri 80%”
Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi nibo batangiranye na kaminuza y'u Rwanda ubwo yavugururwaga mu mwaka w'amashuri 2013-2014, akaba ari ku nshuro ya 4 kaminuza y'u Rwanda itanze impamyabumenyi nyuma yo kuvugururwa. Cyokora abarangije uyu mwaka bagabanyutseho 107 kuko umwaka ushize bari ibihumbi 8473 mu gihe uyu mwaka ari 8366.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru