AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzampahanga wo kurwanya icyorezo cya SIDA

Yanditswe Dec, 01 2016 16:11 PM | 3,587 Views



Kuri iyi tariki ya 01 Ukuboza, hizihizwaho umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA, ikigo cy'igihugu cyita ku buzima RBC  cyatangaje ko hatangiye gahunda yo kugirango abafite Virus itera SIDA bajye bahabwa imiti y' amezi 3 aho kujya kwa muganga buri kwezi gufata imiti.

Umunyamabanga wa leta muri ministeri y' ubuzima, Dr. Patrick Ndimubanzi yavuze ko mu Rwanda SIDA ikiri ikibazo ariyo mpamvu kuyirwanya bisaba ubufatanye bw' inzego zinyuranye.

Uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Virus itera SIDA, ubaye mu gihe mu Rwanda ubwandu bwa Virus itera SIDA bukiri kuri 3%, ubwo umwana yakomora ku mubyeyi we buri munsi ya 2% naho ubwandu bushya bwagabanutseho 50% mu myaka 10 ishize.

Nyuma yo gutangiza gahunda ya Treat All mu kwezi kwa 7 uyu mwaka, gahunda irebana nuko umuntu bigaragaye ko afite Virus itera SIDA ahita ashyirwa ku miti, ni nako azajya ahabwa icyarimwe  imiti y' amezi 3 aho kujya kwa muganga buri kwezi.

Ministeri y' ubuzima ivuga ko imiti ihari, uzayikenera wese azayihabwa ku buntu. Hagendewe kunsanganyamatsiko y' uyu mwaka igira iti ''Sida iracyahari, Duhaguruke Tuyirwanye”,  Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y' ubuzima, Dr. Patrick Ndimubanzi avuga ko SIDA ikiri ikibazo gikomeye mu Rwanda, "buri mwaka abantu benshi, ibihumbi n' ibihumbi bakomeza kwandura Virus itera SIDA. Haracyari abantu benshi badafite ubumenyi buhagije mu birebana nuko VIH ikwirakira. Abagore bagera kuri 24% n'abagabo bagera kuri 16% nta narimwe baripimisha Virus itera SIDA. 55% by' Abakora uburaya mu mujyi wa Kigali babana na Virus itera SIDA. Gukoresha agakingirizo biracyari hasi. Aho hose tugomba gukomeza kuhakora kugirango tugabanye imibare y' abantu bandura VIH."

Mu Rwanda abantu bagera ku bihumbi 160,004 bafata imiti igabanya ubukana bwa Virus itera SIDA. Kw’ isi ubu habarirwa abantu bagera kuri miliyoni 36 bafite Virus itera Sida, mu  gihe buri mwaka abagera kuri miliyoni 1 bahitanwa nayo. Uyu munsi wo kuzirikana kuri SIDA, ubaye mu gihe muri Afurika y' epfo, abantu bagera ku bihumbi 5 na 400 bari kugeragerezwaho urukingo rwa Virus itera SIDA.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Je

Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishw

U Bubiligi: Abaganga bagaragaje ko nta kimenyetso kigaragaza ko Nkunduwimye afit

Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo

Abarinzi b'Igihango basabye urubyiruko gukunda Igihugu no kwirinda amacakub

Musanze: Abarokotse Jenoside barasaba ko inzibutso zibungabungwa kurushaho

Karongi: Gusura inzibutso za Jenoside ni umuti wo kurwanya ingengabitekerezo n&r

Rusizi: Abasenateri bishimiye aho gahunda yo guhuza Inzibutso za Jenoside igeze