AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

U Rwanda rwasinye amasezerano y'ubufatanye n'igihugu cya Argentina

Yanditswe May, 20 2018 21:50 PM | 33,193 Views



U Rwanda na Argentine basinyanye amasezerano ajyanye no guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi. Ni amasezerano yashyiriweho umukono I Buenos Aires muri Argentine. 

 U Rwanda rwari ruhagarariwe na ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Mme Louise MUSHIKIWABO naho ku ruhande rwa Argentine ni ministiri w’ububanyi n’amahanga Jorge Faurie. 

Ministiri Louise mushikiwabo ari Buenos Aires muri Argentine aho yitabiriye imirimo y’inama ihuza ba ministre b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu 20 bigize ihuriro  rya za guverinoma na banki nkuru z’ibyo bihugu, ihuriro rigamije kubungabunga ubukungu ku rwego mpuzamahanga, izwi nka G20 Foreign Affair Ministers Meeting .

Ministiri Mushikiwabo yitabiriye iyo nama ku butumire bwa mugenzi we wa Argentine Jorge Faurie.  Mu biganiro kandi byabaye hagati y’aba baminisitiri bombi, bibanze ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’izindi nzego zishobora gushingirwaho ubutwerane n’umubano.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura