Yanditswe Apr, 14 2017 16:24 PM | 4,117 Views
Ihuriro
mpuzamahanga ryita ku bukungu (World Economic Forum) rikora ubushakashatsi mu
nzego zinyuranye, ryashyize u Rwanda ku mwanya wa cyenda mu bihugu 136 by’isi
mu kurangwamo umutekano.
Iyi raporo yiswe ‘The Travel & Tourism Competitiveness Report 2017’, isohoka kuva mu 2007, iba ikubiyemo uko igihugu gihagaze mu nzego zinyuranye hagamijwe gufasha inzego z’ubukerarugendo mu bihugu gutera imbere.
Iyi raporo ya 2017, igaragaza ko ku Isi igihugu kiza imbere mu kurangwamo umutekano ku kigero cyo hejuru ari Finland n’amanota 6.65, ikurikirwa na Leta Zunze Ubume Z’Abarabu n’amanota 6.6 mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa Cyenda n’amanota 6.39, kikaba igihugu rukumbi cyo muri Afurika kiza mu icumi bya mbere dore ko ikigerageza kuza hafi ari Maroc iri ku mwanya wa 20 n’amanota 6.14.
Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ikiza hafi ni Tanzania ifite amanota 5.05, Uganda ni iya 104 n’amanota 4.61, u Burundi ni ubwa 111 na 4.23 mu gihe Kenya iri ku mwanya wa 129 mu bihugu 136 ifite amanota 3.45.
Ibihugu
by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’ibindi biza
inyuma cyane muri uru rwego kuko Amerika iri ku mwanya wa 84 mu gihe u
Bwongereza buri ku wa 78. Uretse ibi bihugu ibindi birangwamo umutekano muke
harimo Colombia ya nyuma, Yemen iyibanziriza, ibihugu byombi bikunda kwibasirwa
n’ibitero by’inyeshyamba bihitana abaturage.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru