Yanditswe Nov, 01 2018 00:15 AM | 33,802 Views
Ku nshuro ya mbere u
Rwanda rwaje mu bihugu 30 bya mbere ku isi mu koroshya ishoramari. Byagaragajwe
na Raporo ya Banki y’Isi ya Doing Business 2019 yashyizwe ahagaragara kuri uyu
wa Gatatu.
Raporo ya Banki y’Isi "Doing
Business 2019" igaragaza ko u Rwanda rwakoze amavugurura 7 arimo no kuba
rwaranogeje uburyo bwo kugenzura umuriro w'amashanyarazi no kugaragaza ibipimo
bijyanye n’ibura ryawo n’igihe bimara hifashishijwe ibipimo mpuzamahanga.
Mu bijyanye no koroshya
ishoramari, muri rusange u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 41 rwariho umwaka ushize
rugera ku mwanya wa 29 ku isi. Ku rwego
rwa Afurika ruza ku mwanya wa 2 nyuma y'ibirwa bya Maurice biza kuwa mbere muri
afurika n'uwa 20 ku isi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame agaragaza ko intambwe u Rwanda rwateye ari ikimenyetso cy’ibishoboka byagerwaho mugihe habayeho gushyira hamwe. Ati, ‘’Muri raporo ya banki y’isi yashyizwe hanze uyu munsi u rwanda rwaje ku mwanya wa 29 mu koroshya ishoramari ruvuye ku mwanya wa 41 umwaka ushize mu gihe cy’umwaka umwe gusa. ibi biragaragaza ko hari ibikorwa kandi ko duikwiye kurushaho gukora cyane kandi neza kugira ngo dutere imbere vuba. ikindi nuko u rwanda aricyo gihugu rukumbi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere biza mu bihugu 100 bya mbere ku isi mu koroshya ishoramari.’’
Minisitiri w'ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete avuga ko ibi bigaragaza intumbero igihugu gifite mu kuzamura ubukungu bwacyo no guhindura imibereho y'abagituye. Yagize ati, "U Rwanda nicyo gihugu cyonyine mu bikiri mu nzira y'amajyambere cyaje mu bihugu 30 bya mbere ku isi mu koroshya ishoramari, kuko hafi ya 75% y’ibihugu 30 bya mbere ku isi mu koroshya ishoramari usanga amafaranga nibura buri muturage yinjiza abarirwa mu bihumbi 12 by’amadorali ya amerika ni ukuvuga arenga miliyoni 10 mu mafaranga y’u Rwanda. Ni mu gihe kandi imibare igaragaza ko umunyarwanda yinjiza nibura amadorali ya amerika 720 ku kwezi."
Iyi raporo igaragaza ko ibirwa bya Maurice biza ku mwanya wa 20 ku isi n'uwa mbere muri afurika aho ifite amanota 79.58%, ikurikirwa n'u Rwanda rufite amanota 77.88% naho Kenya iza ku mwanya wa 3 muri afurika n'uwa 61 ku isi n'amanota 70.31. Mu bindi bihugu bituranye n'u Rwanda hari Uganda iri ku mwanya wa 127 ku isi naho Tanzania iri ku mwanya wa 144 ku isi mu gihe u Burundi buza ku mwanya wa 168 ku isi.
Muri rusange ku isi ibihugu biri ku isonga mu korohereza ishoramari ni New Zealand, Singapore, Denmark naho Ibiza mu myanya ya nyuma kuri uru rutonde ni Somalia, Eritrea na Venezuela.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru