AGEZWEHO

  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...
  • Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda? – Soma inkuru...

U Rwanda rwagiranye ibiganiro na Uganda ku mubano w'ibihugu byombi

Yanditswe Jan, 06 2018 20:12 PM | 3,917 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaraye yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi. Ni nyuma y’iminsi itari micye humvikana abanyarwanda bajya cyangwa baba muri Uganda bafatwa bagafungwa ndetse bagakorerwa iyicarubozo.

Iby’uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo abinyujije kuri Twitter watangaje ko ibyo biganiro byagarutse ku birebana  n’umubano w’ibihugu byombi.

Minisitiri Mushikiwabo kuri twitter yagize ati:’Perezida Kagame yakiriye mugenzi wanjye wa Uganda, Sam Kutesa wazanye ubutumwa bwa Perezida Museveni. Ibiganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi. Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo guhahirana bigerweho neza bisaba uruhare rwa buri wese.’’

Minisitiri Louise Mushikiwabo kandi avuga ko ibiganiro by’impande zombie byanagarutse kuri politiki y’akarere ibihugu byombi bihuriyemo, ariko kandi by’umwihariko umutekano w’abaturage b’ibihugu byombi. Aha Minisitiri Louise Mushikiwabo yagize ati: ’Ibiganiro kandi byagarutse ku mibanire y’ibihugu byo mu karere, ku mubano w’ibihugu byombi, ifunga n’akarengane gakorerwa Abanyarwanda muri Uganda, ibintu bituma imiryango yabo ikomeza guhagarika imitima bigatuma bahora basaba leta kubikurikiranira hafi’’

Uganda iherutse kohereza abanyarwanda 5 bari bamaze ibyumweru 2 bafungiwe muri uganda nabo baje bakuriye undi munyarwanda Fidele Gatsinzi. Ni mu gihe u Rwanda ruherutse gusaba Leta ya Uganda gutanga ibisobanuro ku mpamvu y’ifungwa ry’Abanyarwanda  rya hato na hato.

Inkuru mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama