AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Hari ibihugu bititabira kohereza abakekwaho ibyaha bya Jenoside--Ubutabera

Yanditswe Dec, 11 2017 16:59 PM | 5,122 Views



U Rwanda ruravuga ko ruzakomeza kuganira n'ibihugu bitandukanye bigicumbikiye abakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo byumve ko bifite inshingano yo kubashyikiriza ubutabera. Gusa ubushinjacyaha bukuru bw'u Rwanda buvuga ko hari ibihugu birimo n'ibyo muri Afrika biseta ibirenge mu kuburanisha cyangwa koherereza u Rwanda abakekwaho ibyaha.

Komisiyo y'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano muri sena kuri uyu wa mbere yari yatumije abakuriye inzego z'ubutabera n'ububanyi n'amahanga ngo baganire ku bijyanye no gukurikirana abakoze icyaha cya Jenoside yakorew Abatutsi mu Rwanda nk'imwe mu nshingano za Sena irebana n'ihame remezo ryo kurwanya Jenoside no guhana icyo cyaha.

Umushinjacyaha mukuru w'u Rwanda Jean Bosco Mutangana, yavuze ko mu myaka 10 ishize, hari amadosiye 835 yoherejwe mu bihugu, hakaba n'imanza 21 zimaze gucibwa mu bihugu bitandukanye, n'abantu 20 bazanywe kuburanishirizwa mu Rwanda.

Gusa avuga ko imbogamizi ihari ikomeye ari uko ibihugu bigenda biguru ntege mu kuburanisha bene izi manza: Yagize ati, ''Mu bihugu by'afurika haracyari imbogamizi zijyana n'uko igikorwa ari gito. Ariko twagaragaje ko ubushinjacyaha bufite ubuyobozi bw'abashinjacyaha ba East Africa biduha umwanya wo kugira icyo dukora kandi tugira ijambo twerekane manda twamaze kohereza, kuko uko abakekwaho Jenoside badafatwa ni nako ingengabitekerezo ikomeza gukwirakwira. Twafashe inshingano n'umwanzuro wo gukomeza gushyiramo imbaraga, ibitinda tugerageze kubyihutisha.''

Umunyababanga wa Leta muri Ministeri y'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko hazakomeza kubaho ibiganiro hagati y'u Rwanda n'ibihugu bicumbikije abakekwaho icyaha cya Jenoside kugira ngo bumve inshingano zabo zo kubageza mu butabera. Ati, ''hari ibiganiro bigamije kugira ngo dusinyane amasezerano yo kohereza abanyabyaha, hari ibihugu twasabye ko dusinyama amasezerano biradusubiza, nk'uyu mwaka twasinyanye amasezerano na Malawi, Zambia na Ethiopia, ariko hari n'ibindi bitigeze bidusubiza. Hari n'ibihugu tuzi ko bicumbikiye abajenosideri benshi ariko bigenda gahoro mu kubaburanisha no kubakoraho iperereza nk'u Bufaransa, u Bubirigi n'u Bwongereza. Naho tugomba kongera ingufu kugira ngo ibyo bihugu byohereze abo bantu cyangwa bibaburanishirize mu bihugu byabo, tuzakomeza ubufatanye nabo.''

Uretse iyi nzira y'ibiganiro, u Rwanda ngo ruranateganya kwiyambaza imiryango mpuzamamahanga, iharanira ubutabera n'uburenganzira bwa muntu ndetse n'iharanira kurwanya Jenoside mu kumvisha ibyo bihugu gushyikiriza ubutabera abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira