Yanditswe Jul, 25 2016 12:29 PM | 2,467 Views
Leta
y’u Rwanda yatangaje ko iteganya kubaka Ikigo cy’icyitegerezo mu rwego rwo
kurushaho kunoza uburyo bwifashishwa mu guhangana no gukumira ingaruka zituruka
ku ntwaro z’ubumara (Chemical, Biological, Radiological and Nuclear, CBRN).
Igitekerezo cyo gutangiza iki kigo cyaje nyuma y’inama yahuje u Rwanda, Komisiyo ishinzwe ubushakashatsi mu Muryango w’ubumwe bw’u Burayi n’Ikigo cya Loni gishinzwe gukora ubushakashatsi ku butabire.
Muri iyi nama ibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma y’uko rwinjiye muri gahunda ya CBRN muri Afurika yo hagati n’iy’uburengerazuba hagaragajwe ko nubwo umuvuduko w’iterambere ry’ubukungu n’ikoranabuhanga u Rwanda ruriho ari kimwe mu bituma imibereho y’abaturage irushaho kuba myiza, binongera ibyago byo kugerwaho n’ingaruka z’ihumana ry’ikirere n’intwaro z’ubumara.
Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe yavuze ko iyi nama ari ingenzi cyane kuko yagize uruhare mu kongerera ubumenyi inzego z’igihugu mu bijyanye no kugabanya ingaruka zituruka ku byuka bihumanya n’intwaro z’ubumara no gutanga umusanzu mu mutekano n’amahoro by’igihugu.
Uhagarariye Ishami rya Loni rishinzwe iterambere, UNDP mu Rwanda Anthony Rodriques yavuze ko iki kigo kigiye gushingwa mu Rwanda ari imwe mu ngamba igamije gufasha ibihugu kwitegura no kugabanya ingaruka z’ihumana ry’ikirere n’intwaro z’ubumara.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru