Yanditswe Nov, 27 2017 17:08 PM | 3,527 Views
Ubuso bw'ubutaka bungana na 26% mu Rwanda nibwo butunzwe n'abagore, 18% bukaba buri mu maboko y'abagabo naho ubundi bungana na 54% akaba aribwo buhuriweho n'abagabo n'abagore.
Mu nama mpuzamahanga iteganyijwe kubera i New York muri America umwaka utaha, u Rwanda ruvuga ko rwiteguye gusangiza ibindi bihugu uburyo abagore bahawe uburenganzira k'ubutaka bigatuma batera imbere. Hazanaganirwa kandi ku nzitizi n'amahirwe abagore bafite.
Hashize imyaka isaga 4, mu Rwanda hasohotse itegeko rigenga ubutaka, aho bimwe mu bikubiye muri iryo tegeko ni uburenganzira busesuye riha umugore n'umukobwa k'ubutaka.
Kuba abagore barahawe ubu burenganzira k'ubutaka, bamwe muribo basanga ari kimwe mubyatumye barushaho kwiteza imbere bitewe nuko babutanzeho ingwate mu bigo by'imari abandi bakabukoresha mu buryo butandukanye
Raporo ivuga ku cyuho cyigaragara muri gahunda z' uburinganire "Gender Gap Report" yasohotse uyu mwaka, iherutse gushyira u Rwanda ku mwanya wa 4 mu bihugu 144 byagerageje kuziba icyuho kiri hagati y'abagore n'abagabo mu nzego zinyuranye zirimo ubukungu busangiwe, uburezi, ubuzima na politike.
Mu bindi u Rwanda rwishimira, ni umubare w'abagore bagera kuri 84% bafite amahirwe yo kubona telefoni igendanwa mu gihe 33% by'abagore bashobora guhererekanya amafaranga binyuze kuri izo telefoni.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
5 hours
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru